Kwita ku bana ni intego ya Guverinoma - Minisitiri w’Intebe Ngirente

Minisitiri w’intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko guha agaciro abana no kubitaho ari intego u Rwanda rwihaye.

Minisitiri w'Intebe ahamya ko kwita ku bana ari intego ya Leta
Minisitiri w’Intebe ahamya ko kwita ku bana ari intego ya Leta

Yabitangaje ubwo yitabiraga inama nkuru y’igihugu y’abana yabaye ku nshuro ya 12, kuri uyu wa kane tariki 07 Ukuboza 2017. Yitabiriwe n’abana 488.

Minisitiri w’intebe avuga ko kwita ku bana ari ukwita ku iterambere ry’ejo hazaza h’u Rwanda ari nayo mpamvu Leta ishyize imbaraga mu kubitaho.

Agira ati “Umwana wese afite uburenganzira bwo kwitabwaho by’umwihariko n’ababyeyi be n’abandi banyarwanda bitewe n’ikigero n’imibereho barimo; nk’uko bitegenywa n’amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.”

Akomeza yibutsa ababyeyi n’abarezi ko bafite inshingano mu gutuma abana b’u Rwanda babona uburere buboneye ari nabwo nkingi yo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere, Nyirasafari Esperance yibukije abana ko n’ubwo abarezi n’ababyeyi bafite uruhare mu kubarera na bo bakwiye kugira uruhare mu gutuma uburere bwabo buba bwiza kandi bukaba bubereye u Rwanda.

Yakomeje abahamagarira kubaha ababyeyi n’abarezi, kwirinda guta ishuri, guharanira gukunda igihugu no kugiteza imbere ndetse no kwita ku gaciro bahawe ntibakiteshe.

Inama nkuru y'igihugu y'abana yabaye ku nshuro ya 12 yitabiriwe n'abana 488
Inama nkuru y’igihugu y’abana yabaye ku nshuro ya 12 yitabiriwe n’abana 488

Karasira Ange Patrick, umwana uhagarariye abandi mu nama nkuru y’igihugu y’abana yavuze ko bashimira Leta yabahaye urubuga rwo gutanga ibitekerezo.

Agira ati “Biduteye ishema kuba dufite ihuriro ry’abana, urubuga rwo gutanga ibitekerezo bigamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana no kubaka igihugu.”

Akomeza avuga ko biyemeje kuzarushaho kumvira, kugira uburere buboneye mu byo bakora byose n’aho bagenda hose kandi bakirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.

Mu ibarura rusange riheruka ry’abaturage byagaragaye ko abana bari munsi y’imyaka 15 bagize 42% by’Abanyarwanda bose. Abafite hagati y’imyaka 13-30 bangana na 27%.

Inama nkuru y’abana mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2004. Ikaba yarashyizweho hagamijwe guteza imbere abana no guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka