Kurekura Nahimana na Rukundo ni uguhemukira abarokotse Jenoside -IBUKA

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wamaganiye kure irekurwa rya Nahimana Ferdinand na Rukundo Emmanuel bahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Dr Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko kurekura Nahimana na Rukundo ari ugukomeza gukuza u Rwanda
Dr Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko kurekura Nahimana na Rukundo ari ugukomeza gukuza u Rwanda

Aba bagabo bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi barekuwe n’umucamanza Theodor Meron, akaba ari Perezida w’urukiko rwitwa “UN Mechanism for International Criminal Tribunals (MICT)”.

Abo bagabo bombi bari bafungiwe mu gihugu cya Mali, aho Nahimana yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30 azira ingengabitekerezo ya jenoside.

Rukundo Emmanuel wari umupadiri muri Kiliziya Gaturika, yari yakatiwe igifungo cy’Imyaka 23.

Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa Ibuka avuga ko kurekura aba bagabo babiri, ari uguhemukira abacitse ku icumu rya Jenoside.

Yagize ati”Abacitse ku icumu rya Jenoside bari bafitiye icyizere uru rukiko, ndetse abenshi banakoranye narwo, ariko ubutabera bari barutegerejeho ntabwo babonye kugeza ubu.

Umucamanza urekura abantu nka Nahimana na Rukundo, azi neza ibyo bakoze, atuma abantu bibaza ko hari izindi mpamvu aba afite zitagize aho zihuriye n’ubutabera.

kugeza ubu, abantu bagera ku icumi mu bari barakatiwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR), bamaze kurekurwa n’uyu mucamanza batararangiza igihano cyabo."

Nahimana Ferdinand yahoze ari umwarimu w’Amateka, yanagize uruhare mu ishingwa rya radiyo yabibaga urwango yitwa “Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM)”, iyi radiyo ikaba yarahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi.‎

Yafashwe mu mwaka wa 1996 ashyikirizwa urukiko ahamwa n’ibyaha birimo, icyaha cya Jenoside, ubugambanyi, gushishikariza abantu gukora jenoside no kurimbura Abatutsi.

Rukundo Emmanuel wahoze yigisha ibijyanye n’idini mu gisirikare, we yafashwe mu mwaka wa 2001, aza guhamwa n’ibyaha birimo, icyaha cya jenoside, kurimbura abantu ndetse n’icyaha cy’ubwicanyi mu kwezi kwa Gashyantare 2009.

Kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi muri uru rukiko byakunze kutavugwaho rumwe, kubera ikibazo nk’iki cyo gupfobya Jenoside cyakorwaga n’abacamanza b’uru rukiko bagira abere abayigizemo uruhare rukomeye.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza iki kibazo ariko bigaragara ko bigikomeje, kuko uru rukiko rukomeje kurekura abakoze jenoside kandi bari barahamijwe icyaha n’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Bakoze Sibyo Ahubwo Babohereje Ahobyabereye Byaba Aribyiza Kurushaho Kbc

Cloude yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka