Kumenyesha abana imibare igihugu kigenderaho bizabagira abayobozi beza

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko gutoza abana bato kumenya imibare igihugu kigenderaho bituma bavamo abayobozi beza b’ahazaza.

Abana bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo babinyujije mu gushushanya
Abana bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo babinyujije mu gushushanya

Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe na NISR ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), cyari kigamije gufasha abana kumenya imibare igihugu kigenderaho n’akamaro kayo.

Jean Claude Nyirimanzi, umukozi wa NISR mu gashami ko gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, avuga ko ikigamijwe ari ukwereka abana imibare igaragaza ibijyanye n’imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Nk’urugero imibare igaragaza uko impfu z’abana zagabanutse, uko ubukene bugenda bugabanuka, bituma umwana yumva ko hari aho igihugu cyavuye n’aho kigeze bityo akagirira icyizere ubuyobozi bwacyo”.

Nyirimanzi akomeza avuga ko ibi bituma umwana nawe yumva azaba umuyobozi mwiza, wita ku baturage ashinzwe.

Jean Claude Nyirimanzi umukozi wa NISR mu gashami gashinzwe gukwirakwiza ibyavuye mu bushakashatsi
Jean Claude Nyirimanzi umukozi wa NISR mu gashami gashinzwe gukwirakwiza ibyavuye mu bushakashatsi

Umwe mu bana bitabiriye iki kiganiro, Rugwizangoga Bicari Christian waturutse mu karere ka Kicukiro, avuga ko kumenya iyi mibare bimufitiye akamaro.

Ati “Bidufitiye akamaro nk’abayobozi b’ejo hazaza kuko bizadusaba gufata ibyemezo duhereye ku mibare yavuye mu bushakashatsi.

Gusobanukirwa rero uko iyi mibare isomwa no kuyumva ni ingenzi kuko ari yo iba ikubiyemo ubuzima bw’igihugu n’abagituye”.

Avuga ko icyamukoze ku mutima ari imibare ijyanye n’uko ubukene buhagaze mu gihugu, akumva abaye umuyobozi yakora ibishoboka byose ngo iyo mibare igabanuke.

Abana mu biganiro
Abana mu biganiro

NISR ivuga ko ifite gahunda yo gukurikirana ikareba icyo ibyo aba bana bize bizabamarira, cyane ko ngo batangiye gutoza n’abarimu gusobanurira abana ibijyanye n’ibarurishamibare.

Yumi Matsuda, umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri UNICEF, avuga ko kumenyesha umwana gahunda z’igihugu biri mu burenganzira bwe, kuko ari bwo anamenya ibigomba kumukorerwa.

Yuma Matsuda avuga ko gusobanurira umwana ibiri muri gahunda z'igihugu ari bumwe mu burenganzira bwe
Yuma Matsuda avuga ko gusobanurira umwana ibiri muri gahunda z’igihugu ari bumwe mu burenganzira bwe

Iyi gahunda yatangiye umwaka ushize ihera mu Mujyi wa Kigali, ikaba imaze kugera ku bana 100 ariko ngo ikazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka