Kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ni ugupfa uhagaze – Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yemeza ko kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ari ugupfa uhagaze kuko nta cyiza cyayo.
Yabitangarije mu biganiro yagiranye n’urubyiruko ruba mu Rwanda n’uruba hanze, ruri mu itorero Urunana rw’Urungano Inkomezamihigo, ribera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, tariki ya 12 Ukuboza 2016.
Minisitiri Nsengimana avuga ko gutoza urubyiruko ku mateka y’u Rwanda bituma bakurana umuco wo gukunda igihugu.
Yemeza kandi ko itorero nk’iryo rigamije kubaka urubyiruko bityo narwo rukubaka icyerekezo gishya kugira ngo rufashe mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati “Tugomba kubaka urubyiruko rwubaka icyerekezo gishya rugatandukana n’ibisigisigi by’amateka mabi.
Iyi gahunda izagera kuri buri munyarwanda, nta n’umwe twifuza gutakaza kuko kugira ingengabitekerezo ya jenoside ni ugupfa uhagaze.”
Muri ibyo biganiro, Minisitiri Nsengimana yari ari kumwe na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne.
Bombi bahamagariye urubyiruko guhangana n’ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Babasabye nabo kwifashisha izo mbuga nkoranyambaga babanyomoza ibyo abo bandi baba banditse.
Urubyiruko ruba mu mahanga rwemeza ko rubabazwa no kubona hari abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ariko usanga rufite ingengabitekerezo iruta iy’abakuru.
Uwitije Rongin, wiga mu Bushinwa avuga ko iri torero aryungukiyemo byinshi kuko ngo azataha afite ingamba nshya.
Agira ati “Tugiye gufatanya n’Ambasade n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, twigishe urwo rubyiruko rukibeshywa n’ababyeyi babo kandi bazahinduka.”
Itorero Urunana rw’Urungano Inkomezamihigo ruhuriwemo urubyiruko rubarirwa muri 754, rukaba rumaze hafi icyumweru rutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.
Andi mafoto
Urubyiruko ruri mu itorero i Gabiro rukurikiye ibiganiro
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Umunyarwanda nemera ko yakize ibikomere, ni uhagarara akemera ko afite ibikomere akanabiganiriza abandi
Hari abanyarwanda bagura ipfunwe ryo kuba bakiriho, iyo batekereje ku mateka y’u Rwanda
kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano, wagize neza ku nama watanze zizubakirwaho tugana imbere heza
Kanshimire leta yatekereje guhuza urwo rubyiruko ni ibyagaciro cyane kandi ni ukuri ni umuti mwiza wejo hazaza h’u Rwanda, amacakubiri ntakiza twakuyemo usibye amahano ya jenoside yakorewe Abatutsi gusa Abayobozi ubu dufite batwereka ko byose bishoboka ntabwo bizongera kubaho, twe urubyiruko nidufate iya 1 maze twamagane abashaka ktubibamo amacakubiri twimike ubunyarwanda duteze igihugu cyacu imbere.
ni umuco wo kuganira ku biduteza imbere mu buzima bwacu bwa buri munsi
nta kintu cyiza nko kuba dufite igihugu #Rwanda .Hari igihe,bamwe mu banyarwanda batari bafite igihugu,ari impunzi
U #Rwanda rwagenderaga ku ndangagaciro na kirazira. Ibyo byose byashenywe n’Abakoloni
Amakosa yabaye mu #Rwanda nuko abantu bakoresheje amoko mu gutanya Abanyarwanda