Kuganiriza abana ku micungire y’umutungo w’umuryango bizagabanya amakimbirane

Umuryango wita ku bana ‘Save The Children’, uhamya ko akenshi amakimbirane yo mu miryango aterwa no kutaganira ku micungire y’umutungo kw’abagize umuryango.

Abayobozi batandukanye bari kumwe n'abana mu gusoza iyi nama
Abayobozi batandukanye bari kumwe n’abana mu gusoza iyi nama

Byavugiwe mu muhango wo gusoza inama mpuzamahanga y’abana bo mu bihugu bitanu yari imaze iminsi itatu, aho abana baganiriye ku ruhare rwabo mu bibakorerwa.

Niyitegeka Antoine, umukozi wa Save The Children ushinzwe gahunda y’uruhare rw’umwana mu bimukorerwa, avuga ko ari ngombwa ko aganirizwa ku by’imicungire y’umutungo.

Yagize ati “Mpamya ko iyo ababyeyi baganirije abana uko umutungo w’urugo ukoreshwa, ibyo babateganyiriza, bigabanya amakimbirane bityo umwana agakurana icyizere kuko ijwi rye rihabwa agaciro.

Ni ngombwa rero ko abantu bakuru bumva ibitekerezo by’abana, bakabiha agaciro”.

Akomeza avuga ko ibi bituma umwana akurana inshingano zo kwiteza imbere nk’umuntu mukuru no guteza imbere igihugu cye.

Abana batanze ubutumwa ku musozo w'iyi nama
Abana batanze ubutumwa ku musozo w’iyi nama

Nyirahabineza Solange, umwana waturutse mu karere ka Rutsiro, ngo yifuza ko abana bazajya bahabwa ijambo no mu biganiro bitari iby’abana gusa.

Ati “Nifuza ko twazajya duhabwa umwanya mu nama zo mu mirenge, mu tugari no midugudu, tugatanga ibitekerezo byacu kuko aho hose abayobozi baba bahari, bakazafata umwanya wo kubitekerezaho.

Yongeraho ko ibitekerezo by’abana iyo byitaweho bigira uruhare mu igenamigambi ry’igihugu, bityo ibibakorerwa bigashingira ku bitekerezo byabo.

Hategekimana Lambert, umukozi muri Komisiyo y’igihugu y’abana (NCC), ushinzwe uburenganzira bw’umwana, avuga ko hakiri abantu batarumva ko umwana ashobora gutanga igitekerezo.

Ati “Ababyeyi bakeneye gukangurirwa gufasha abana gutanga ibitekerezo kuko ari bwo buryo bwiza bwo kubategurira kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ntibyagerwaho rero badahawe urubuga ngo bagaragaze ikibari ku mutima”.

Hategekimana Lambert umukozi wa NCC ushinzwe uburenganzira bw'umwana
Hategekimana Lambert umukozi wa NCC ushinzwe uburenganzira bw’umwana

Muri iyi nama, abana babashije guhanahana ubunararibonye ku bijyanye n’uko bahabwa umwanya mu kugira uruhare mu bibakorerwa, mu bihugu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka