Kudasanirwa ikiraro cyangiritse hari ababibyajemo akazi
Kuba abatuye mu murenge wa Mugunga bamaze igihe kirenga amezi atandatu batarakorerwa ikiraro byatumye havuka umutwe witwa ndakwemera ubafasha kwambuka.
Ikiraro cya Nyarutovu gihuza Akarere ka Gakenke n’uturere twa Muhanga, Nyabihu na Musanze, giherereye mu kagari ka Rutenderi. Cyangijwe n’ibiza byibasiye akarere ka Gakenke muri Gicurasi, bikaba bikomeje kubera imbogamizi uruja n’uruza rw’abaturage bagikoresha.
Nyuma y’amezi arenga atandatu ikiraro cya Nyarutovu cyangiritse bigakomeza kubera imbogamizi abahanyura, byatumye havuka umutwe witwa Ndakwemera ugizwe n’abasore bari hagati y’imyaka 17-25 bafasha abakoresha uyu muhanda kubambukiriza imizigo, ibinyabiziga birimo moto n’amagare bakabahemba.
Safari Emmanuel wo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, asobanura ko babangamirwa n’uko ikiraro cya Nyarutovu kidakoze, kuko iyo bahageze bibasaba gupaukurura bakabyambutsa, gusa ngo iyo bananiwe bafashwa naba “Ndakwemera.”
Agira ati “Nari nje gucuruza ubwatsi bengesha ibitoki, ariko kubera ko hano ikiraro cyaguyemo, imbogamizi tugira n’ukuhagera ugahambura ugashira ku mutwe ukikorera, ariko iyo tuhageze nta mbaraga ufite ba Ndakwemera bagutwaza imitwaro yawe yaba ari igare cyangwa moto ukabishyura ukurikije akazi bakoze.”
Nzitacyera Theogene umwe muri ba Ndakwemera, avuga ko akazi bakora ariko katumye bitwa ndakwemera.
Ati “Kubera akazi dukora ko kwambutsa umuzigo, moto yanyura hano tukayambutse ndetse nawe waba unaniwe tukakwambutsa byatumye batwita ndakwemera ariko amafaranga turayabona kuko hari igihe ukoreye igihumbi cyangwa bibiri cyangwa bitanu biterwa n’uburyo umunsi wagenze.”
Ureste ikiraro cya Nyarutovu cyangirijwe n’ibiza bikaba bibangamira abahakoresha, n’abatuye mu kagari ka Rwamambe baratabaza kuko ikiraro kibahuza n’umurenge wa Shyira imbaho zashizemo bakaba basigaye bagwa mu mugezi wa Mukungwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga Bizimana Ndababonye, avuga ko ikibazo cy’ikiraro cya Nyarutovu kibangamye.
Ati “Kirabangamye birenze nuko ubyumva, ari uburyo bw’imigenderanire, ari uburyo bw’imyingirize y’amafaranga, ari uburyo bw’umutekano w’umuhanda, biratubangamiye twese kabisa.
Umurenge wakoze raporo uranabivuga bavuga ko atari akarere kazabikora, ko ari minisiteri y’ibikorwa remezo izabikora, batubwira ko biri vuba ko bishobora kutazarenza ukwezi kwa mbere.”
Ba Ndakweemera bambukiriza moto 1.000Frw, igare 200Frw naho imizigo ngo ayo umuntu afite niyo abaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|