Kudahembwa muri VUP byatumye batohereza abana ku ishuri

Abaturage 420 bo mu murenge wa Matyazo muri Ngororero bakora muri VUP bavuga ko kudahemberwa igihe byatumye bamwe batohereza abana ku ishuri

Barasaba kwishyurwa ngo babone uko bohereza abana ku ishuri
Barasaba kwishyurwa ngo babone uko bohereza abana ku ishuri

Abo baturage bahamya ko bafitiwe umwenda w’amezi abiri abandi atatu bitewe n’igihe bamaze bakora. Nyamara ngo mu masezerano bafitanye n’umukoresha wabo yo yerekana ko bagombaga kujya bahembwa buri byumweru bibiri.

Bose uko ari 420, bakora umuhanda no mu materasi y’indinganire. Amafaranga batarishyurwa abarirwa muri miliyoni 8RWf.

Iyakaremye Adela avuga ko bamurimo ibihumbi 40RWf. Ahamya ko kuba atarahembwa byamuteye ubukene, bituma atohereza abana be ku ishuri.

Agira ati "Nta handi nkura amafaranga kandi mfite abana ngomba kugurira ibikoresho by’ishuri ubu bicaye mu rugo".

Si we gusa ufite icyo kibazo kuko na bagenzi be batandukanye bavuga ko abana babo bakiri mu rugo kuko batajya ku ishuri batujuje ibisabwa.

Aba bakozi biganjemo abagore bavuga ko uku kutishyurwa binabateza inzara mu miryango yabo kuko bakora muri VUP buri munsi ; nkuko Mukeshimana Beatrice abisobanura.

Agira ati "Uretse n’abana tutohereje kwiga, n’aho bari mu rugo barashonje kuko aho twagakuye icyo kurya batatwishyura".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo, Habiyakare Etienne yemera ko habaye gukererwa kwishyura abo bakozi.

Agira ati "Koko abaje mbere twabishyuye igice kimwe ariko abaje nyuma ntibarishyurwa na rimwe.

Twakoze urutonde turwohereza muri SACCO ariko bitinzwa nuko ubu iyo koperative iri mu igenzura (control) riisoza umwaka (2016) tukaba tugitegereje ko babikora abaturage bagahembwa".

Aba baturage bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa none bikaba byarateye ubukene mu miryango yabo
Aba baturage bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa none bikaba byarateye ubukene mu miryango yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrois we avuga ko niba hari abakozi batarahembwa ari amakosa y’ababishinzwe kuko amafaranga ya VUP ahari.

Agira ati « Amafaranga arahari ndetse twanayagejeje mu makoperative (SACCOs) bahemberwamo, ubwo amakosa ni ay’ababishinzwe ».

Uretse uku gukererwa kwishyurwa, abo bakozi banavuga ko amafaranga 1000RWf bahabwa kuva saa moya za mu gitondo kugera saa cyenda z’umugoroba ari make cyane. Bifuza ko yongerwa.

Ariko ubuyobozi bwo bubabwira ko badafite ubushobozi bwo kongera ayo mafaranga kuko agenwa ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka