Kudaha akato ufite ubumuga bwo mu mutwe bituma yigirira icyizere

Akenshi muri sosiyete nyarwanda, ufite ubumuga bwo mu mutwe baramwitaza, kabone nubwo yaba nta mahane afite, nyamara afashijwe aho guhabwa akato, yigirira icyizere akaba yakora ibiri mu bushobozi bwe byamufasha mu mibereho ye.

Ibiro by'Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga
Ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga

Mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, hari ufite ubumuga bwo mu mutwe witwa Nsabimana Jean (amazina yahawe), ni umugabo w’imyaka 46 utarigeze ushaka, akaba yarabanga n’umuvandimwe we, bakora bagafatanya kwitunga, ariko aza gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe mu 2009.

Uburwayi bwe bumaze kugaragara, kuko yatangiye kugira amahane, imirimo yakoraga akayireka, umuvandimwe we afatanyije n’abaturage bamujyanye ku bitaro bya Kabgayi aravurwa, ahabwa imiti, aroroherwa ndetse asubira mu kazi. Gusa ngo ntibyatinze, nk’uko umuvandimwe we yabibwiye Kigali Today, kuko yaje kwanga gufata imiti bituma yongera kugarura amahane, atangira kuzerera, umuvandimwe we abibonye atyo aramuhunga ajya gutura ahandi.

Ubu aho aba wenyine no kubona icyo kurya biramugora nubwo hari inkunga agenerwa, nk’uko umwe mu baturanyi be abivuga.

Ati “Ntabwo yakwishakira ibyo kurya, abaturanyi ni bo babimuha rimwe na rimwe. Ariko ubona ko akurikiranywe, agafata imiti neza yagera aho agakira akaba yagira ibyo akora akifasha, bikamugirira akamaro”.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga, Kamangu Samuel, avuga ko abantu nk’aba inzego z’ibanze zifite inshingano zo kubakurikirana, bagafashwa kuvurwa no bindi bibazo baba bafite.

Agira ati “Nk’uwo ufite icyo kibazo iyo tumenye amakuru dukorana n’umurenge aherereyemo akavuzwa, mu gihe adafite abamwitaho bo mu muryango we. N’iyo ku mavuriro y’ibanze batabashije kumufasha tumwohereza ku bitaro byisumbuye nk’i Ndera, ntabwo yagombye gutereranwa”.

Ati “Ikibazo gikunze kubaho ni uko imiryango yabo usanga itabakurikirana, yava kwa muganga yorohewe, afite imiti imufasha, ntibamenye niba ayifata neza, yanashira ntibabimenye, ugasanga yongeye kurwara agasubira mu muhanda. Turimo gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu babigire ibyabo, kuko abafite ubwo bumuga ni abantu nk’abandi, bavuwe bakitabwaho barakira”.

Akomeza avuga ko hari abavuwe muri ako karere, bitabwaho bihagije barakira, ku buryo ubu bari mu mirimo ibabeshaho, bakita ku ngo zabo, agakangurira indi miryango irimo abafite ubwo bumuga kutabaha akato, ahubwo bakabegera bakabafasha, byabagora bakiyambaza inzego z’ubuyobozi.

Kamangu Samuel
Kamangu Samuel

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe cya NOUSPR-Ubumuntu, Rose Umutesi, avuga ko ibibazo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe akeshi biterwa n’uko hari imiryango ikibaha akato.

Ati “Akato n’ihezwa biracyahari ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, ari cyo gituma hari abadakira, kuko iyo yajyanywe kwa muganga agaruka yasubiye ku murongo, ariko iyo adafite umuntu umukurikirana, w’inshuti ye, yongera akagira crise. Ibyo rero biterwa n’uko imiti ishobora kumushirana akabura indi kuko atitaweho”.

Ikibazo cyagaragaye cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa inkunga y’ingoboka ntigire icyo ibamarira kuko aribo ubwabo baba bayifatiye, Umutesi avuga ko aho icyo kibazo kiri bakorana n’inzego zikuriye abafite ubumuga ndetse n’iz’ubuyobozi, bagashaka umuntu w’umwizerwa umufatira iyo nkunga bityo ikamugirira akamaro. Yongeraho ko no mu gihe hari udafite aho kuba, bashakisha uko yubakirwa, icy’ingenzi ngo ni uko hatangwa amakuru.

Kamangu avuga ko ubwo baheruka kubarura abafite ubumuga bwo mu mutwe mu 2020, mu Karere ka Muhanga basanze hari abagera kuri 40. Ibarura riheruka ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ryekanye ko muri ako karere, habarizwa abafite ubumuga muri rusange 11,300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka