Kuba u Rwanda rutajenjekera ruswa ni kimwe mu byatumye Volks Wagen yemera gukorana na rwo

Volks Wagen ni rumwe mu nganda zatangiye gukorera muri Africa mbere. Mu myaka 67 ishize, nibwo VW yatangije ishami ryayo hanze y’ubudage, muri Africa y’Epfo. Uretse muri Africa y’Epfo, uru ruganda runafite ibikorwa muri Kenya no muri Nigeria.

Ubuyobozi bwiza no kutajenjekera ruswa ni kimwe mu byatumye Uruganda rwa Volks Wagen rutinyuka gukorera mu Rwanda
Ubuyobozi bwiza no kutajenjekera ruswa ni kimwe mu byatumye Uruganda rwa Volks Wagen rutinyuka gukorera mu Rwanda

Umuyobozi w’ibikorwa bya rwo muri Africa y’Epfo n’agace ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, Thomas Schäfer, yavuze ko icyerekezo 2025 cy’uru ruganda ari ukugeza ibikorwa bya rwo mu bice bitandukanye by’isi.

Mu gihe hari benshi bibaza impamvu uru ruganda rwahisemo gukorera mu Rwanda, avuga ko byatewe n’imiyoborere myiza iri mu Rwanda.

Ati “Impamvu ntayindi ni ubuyobozi bwiza, kutajenjekera ruswa, iterambere ry’ubukungu, u Rwanda rurayoboye mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga, Kigali iri ku isonga muri gahunda ya smart city, ariko icy’ingenzi kurusha ibindi, ni uko VW n’u Rwanda bisangiye icyerekezo”

Imodoka za VW zizajya ziteranyirizwa muri uru ruganda
Imodoka za VW zizajya ziteranyirizwa muri uru ruganda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’uruganda rwa VolksWagen (VW) kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena 2018, yavuze ko Africa idakeneye kuba ingarani y’imodoka zakoze.

Mu myaka ibiri ishize ni bwo hatangiye ibiganiro hagati y’uruganda VolksWagen na Leta y’u Rwanda binyuze muri RDB, ibiganiro byari bigamije gutangiza uruganda rwateranyiriza imodoka mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hari imodoka nyinshi zishaje, ku buryo mu gihe kiri imbere ikoranabuhanga rihujwe no guhanga udushya mu kugurisha no gusangira imodoka, bizafasha abantu kubona imodoka nshya zo gukoresha, bitabaye ngombwa ko baba batunze izabo bwite.

Yagize ati “Nyinshi mu modoka ziri mu mihanda yacu zirashaje, nyinshi zakozwe mu kinyejana gishize, zihumanya ikirere cyane kubera igihe zimaze ugereranyije n’imodoka nshya.

Africa ntabwo ikeneye kuba ingarani y’imodoka zakoze, cyangwa ikindi kintu cyose cyakoze (...) Ntekereza ko twebwe Abanyafrica, Abanyarwanda dukwiye ibyiza, kandi iyi ni inzira imwe yo kwerekana uburyo twabishobora.”

Perezida Kagame yavuze ko Africa idakwiye kuba ingarani y'imodoka zishaje
Perezida Kagame yavuze ko Africa idakwiye kuba ingarani y’imodoka zishaje

Ikompanyi CFAO icuruza ibintu bitandukanye birimo n’imodoka, ni yo izakora akazi ko guteranya, guhererekanya no gucunga imodoka za VW mu Rwanda, binyuze mu ishami ryayo mu Rwanda, CFAO Rwanda Motors.

Umuyobozi wa yo Zarak Khan yijeje u Rwanda n’akarere muri rusange ko bazashyira ku isoko imodoka nziza kandi zizewe.

Perezida Kagame yavuze ko ku ikubitiro bamwe batizeraga ko imodoka z’abadage zateranyirizwa mu Rwanda, ashima abagize uruhare kugeza ubwo izi modoka zitangira guteranyirizwa mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibihugu bya Africa y’Uburasirazuba bikwiye kugira ubufatanye mu kubaka agace k’inganda, kugira ngo ibi bihugu bitere indi ntambwe yo kugira inganda zikora imodoka aho kugira iziziteranya.

Gusa ariko inkuru y’itangira ry’uruganda rwa VW mu Rwanda ngo ni inkuru nziza u Rwanda rwabarira amahanga. Perezida Kagame yagize ati “Uru ruganda rugaragaza mu buryo budashidikanywaho amateka mashya mu rugendo u Rwanda rwatangiye rwo guhindura ubukungu bwa rwo.

Akamaro karwo kandi kazanagera no kuri Africa muri rusange. Ahubwo reka nababwire, ibi bimpaye indi nkuru nziza yo kubara mu minsi mike iri imbere, dufite inama ya Africa yunze ubumwe nzayobora, bizaba ari ibyishimo kuri njye mbwira abantu iyi nkuru nziza”

Izi modoka zirakomeye kandi zirizewe
Izi modoka zirakomeye kandi zirizewe

Uretse kuba imodoka z’uru ruganda zizagurishwa ku bazikeneye, runafite gahunda itari isanzwe yo kuzikodesha ku muntu wese wakenera imodoka yo gukoresha, akazajya ayitira yifashishije Application ya Telefoni yitwa Move App.

Imodoka za VW Polo zateranyirijwe mu Rwanda zizajya zigurishwa ku bihumbi 23,881 by’amadollars, izo mu bwoko bwa Passat zigurishwe ku bihumbi 37,674, Tiguan zigurishwe ku bihumbi 37,719, Amarok ku bihumbi 44,559, naho Teramont zigurishwe 48,156 by’amadollars ya Amerika.

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yego rwose.Mu Rwanda hari Ruswa nkeya ugereranyije no mu bindi bihugu by’Afrika.Uzi ko iyo ugisohoka mu ndege,batangira kukwaka ruswa?Nubwo ruswa yananiranye kuvaho,mu isi nshya ivugwa muli 2 petero 3:13,izavaho.Iyo si imana itubwira,ni iyi ngiyi izaba Eden yose.Ariko imana izabanza ikuremo abantu bakora ibyo itubuza bose:Abarya ruswa,abajura,abicanyi,abarwana,abasambanyi,...hasigare gusa abantu bumvira imana.Bisome muli Imigani 2:21,22.Niba ushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,hinduka ukore ibyo imana idusaba,we kwibera mu byisi gusa,ahubwo ubifatanye no gushaka imana.

Makoma yanditse ku itariki ya: 28-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka