Kongera serivisi zitangirwa kuri interineti bizaca ruswa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko mu rwego rwo guca ruswa, Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka ngo serivisi zishoboka zose zitangirwe kuri interineti.

Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko Leta y'u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo serivize zitandukanye zitangitwe kuri interineti
Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo serivize zitandukanye zitangitwe kuri interineti

Munyeshyaka Vincent, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yabitangaje ubwo hamurikwaga icyegeranyo cyakozwe na Transparency Interanational mu mwaka wa 2016, kigaragaza uko ibihugu birwanya ruswa, kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017.

Icyo cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 50 ku isi mu kurwanya ruswa, rukagumana amanota 54 rwari rufite guhera mu mwaka wa 2015.

Munyeshyaka avuga ko Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo serivize zitandukanye zitangirwe kuri interineti kugira ngo ruswa icike burundu mu Rwanda.

Agira ati “Ruswa imunga iterambere ry’igihugu ikabangamira ishoramari, byagaragaye ko ruswa ikunda kuvugwa ahagaragara abantu benshi nko kuri Polisi cyangwa se mu nzego z’ibanze. Ubu hashyizweho uburyo serivisi izajya itangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hagiyeho urubuga rwa RwandaOnline rushobora gutanga serivisi nibura 100. Ubu izigera kuri 45 zatangiye gukora, ni ugufata n’izindi ngamba mu gukomeza kugira ruswa ‘zero tolerance’ (Ntiyihanganirwe).”

Kuri ubu abantu batandukanye bakeneye serivisi zimwe na zimwe ntibakijya kuzishakira kuri Polisi, ku biro by’umurenge cyangwa iby’akarere. Ahubwo bifashisha interineti bakajya ku rubuga rwitwa Irembo.gov.rw, bakaba ariho bazisabira.

Kuri urwo rubuga hariho serivisi zitandukanye zirimo kwaka icyemezo cy’amavuko, icyangombwa kiguhesha indangamuntu mu buryo bwihuse, icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.

Kuri urwo rubuga kandi usangaho serivisi yo kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga n’ibindi bitandukanye.

Munyeshyaka avuga ko mu rwego rwo kurwanya ruswa hagiye gushyirwaho ingamba zo kwigisha mu mashuri gukurana umuco w’ubunyangamungayo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, umuyobozi mukuru wa Transparency Interanational Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yavuze ko u Rwada rukomeje kugaragara ubushake buhamye mu kurwanya ruswa.

Agira ati “Abantu bakwiye gushyiraho ingamba zifatika, abashyira mu bikorwa amategeko bakabikora.

Niba umucamanza avuga ko aca urubanza uko abyumva niba abikora mu myumvire idakwiye akavanwa mu bucamanza, niba ari umuyobozi hakagira urundi rwego rushobora kumuhagarika atarangiza ibintu.”

Iki cyegeranyo cyakorewe mu bihugu 176 mu mwaka wa 2016. Hongewemo ibihugu birindwi byo muri Craibe bitarimwo mu mwaka wa 2015.

Gikorwa buri mwaka gihereye ku ngamba igihugu gifite mu kurwanya ruswa, uburyo amategeko akora mu kurwanya ruswa, uburyo bwo koroherereza ishoramari, kutihanganira ruswa n’ibindi.

Iki cyegeranyo gikorwa n’ibigo bitandukanye byo kw’isi birimo Banki y’Isi mu mishanga yayo itandukanye, Banki y’Afurika n’ibindi bigo bikomeye hanyuma hagakorwa impuzandego.

U Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu bihugu bifite ruswa nkeya mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma ya Botswana, na Cap Vert.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka