Kirehe: Huzuye umuyoboro w’amazi uzayageza ku baturage 8,621

Mu Karere ka Kirehe huzuye umuyoboro w’amazi, uzayageza ku baturage 8,621 bo mu Murenge wa Gahara, mu Tugari twa Butezi na Nyagasenyi bavomaga amazi mabi, icyo gikorwa kikaba kigezweho ku bufatanye n’umuryango WaterAid.

Ubwo batahaga uwo muyoboro
Ubwo batahaga uwo muyoboro

Uwo muyoboro wa kilometero 19 ufite amavomo 17 azafasha abaturage kuvoma hafi amazi meza, ukaba wuzuye utwaye Miliyoni zisaga 600Frw yatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani binyuze muri WaterAid, ukaba waratashywe ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024.

Abaturage bo muri utwo tugari twahawe amazi barabyishimiye cyane, kuko batandukanye n’amazi y’ibishanga n’ibinamba bavomaga, ntibagire isuku, nk’uko bigarukwaho n’umwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa.

Ati “Turuhutse kuvoma amazi mabi y’ibishanga, yatumaga tumesa imyenda aho gucya ahubwo igahinduka ikigina. Ubu turishimye kuba tubonye amazi meza, isuku igiye kuba yose mu ngo zacu, hehe n’inzoka zo mu nda zazongaga abana, turashimira cyane ubuyobozi bwacu n’uyu mushinga uyatugejejeho”.

Amazi aje yari akenewe
Amazi aje yari akenewe

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine, avuga ko guhitamo Kirehe ari uko ifite abaturage benshi bakeneye amazi meza.

Ati “Impamvu twahisemo Kirehe ni uko ifite abaturage bari bakeneye amazi meza. Ikindi ni uko no mu bufatanye na Leta y’u Rwanda, batwereka aho ibikorwa byacu bikenewe, akaba ari muri urwo rwego twaje hano muri Kirehe kuko hari hakenewe cyane”.

Akomeza avuga ko bazakomeza ibikorwa byo kugeza amazi meza ku Banyarwanda, kuko abayakeneye bagihari, kikaba ari icyerekezo cy’imyaka itanu bafite kizageza muri 2028, aho bazibanda cyane ku Karere ka Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abaturage kubungabunga ibyo bikorwa remezo kugira ngo bizarambe.

Ati “Twabasabye ko bafata neza ibi bikorwa remezo. Hari aho usanga bagerageza kwiba twa robine, kwangiza ibikoresho bitandukanye biwugize, ni bibi kuko iyo babyangije bituma batabona serivisi y’amazi uko bikwiye”.

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine
Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine

Uwo muyobozi yashimiye abafatanyabikorwa nka WaterAid, baza kunganira gahunda zari zihari zo kugeza amazi meza ku baturage, cyane ko ako karere kugeza ubu kari kuri 72% by’abagerwaho n’amazi meza, ariko ngo barimo gushakisha uko byaba 100%.

Uretse guha amazi abaturage, WaterAid iyageza no mu bigo by’amashuri ndetse n’iby’ubuzima, hagamijwe gushyira amazi ahahurirwa n’abantu benshi himakazwa isuku. Uyu muryango ukora kandi ubukangurambaga ku isuku n’isukura, aho muri uyu mwaka umaze guhugura abantu bagera mu bihumbi 19.

Senderi na we yari yitabiriye icyo gikorwa
Senderi na we yari yitabiriye icyo gikorwa
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka