Kiliziya Gatolika y’i Kabuga yahaye umugisha imva z’abashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo

Abarenga 400 bafite ababo bitabye Imana bashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, basomewe Misa muri Kiliziya Gatolika y’i Kabuga, nyuma habaho no guha umugisha imva z’abo bitabye Imana.

Hanje kubaho igitambo cya Misa yo gusabira abashyinguye i Rusororo
Hanje kubaho igitambo cya Misa yo gusabira abashyinguye i Rusororo

Iyi misa yabaye ku wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023, kuva saa munani z’amanywa, mu rwego rwo gutangira ukwezi kwahariwe gusabira abitabye Imana muri Kiliziya Gatolika hose ku Isi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika y’i Kabuga, Ildéphonse Bizimungu, yavuze ko ari umuhango ujya witabirwa n’abapadiri benshi baba bashinzwe buri wese mu basabye Misa, nyuma hakabaho kujya ku irimbi ry’i Rusororo gutera amazi y’umugisha ku mva z’ababo bitabye Imana.

Padiri Bizimungu agira ati "Ni ya mihango isanzwe dukora dusabira abitabye Imana, tuba turi benshi abapadiri baba bahari, iyo tugezeyo buri wese ahagarara ku mva y’umuntu we, tukagenda tubasangayo tukayiha umugisha (guteraho amazi y’umugisha)."

Ni Misa yasabwe n'abatari bake
Ni Misa yasabwe n’abatari bake

Padiri Bizimungu avuga ko gahunda yo gusabira abitabye Imana bashyinguwe i Rusororo, no guha umugisha imva zaho isanzweho kuva mu mwaka ushize, ariko ko gusabira abapfuye muri rusange ari umuhango uhoraho wa Kiliziya Gatolika.

Padiri Bizimungu ati "Mu kwemera kwacu amasengesho tuvuga dusabira abitabye Imana abagirira akamaro, ndetse n’ayabo iyo bageze iyo bajya natwe atugirira akamaro."

Mbere yo kujya gukorera uwo muhango i Rusororo, abapadiri batandukanye babanje kujya kuwukorera muri Kiliziya zigize Paruwasi ya Kabuga, harimo iya Muyumbu na Ruhanga.

Imva zahawe umugisha
Imva zahawe umugisha

Padiri Bizimungu avuga ko nta kiguzi bisaba kugira ngo umuntu asabire Misa umuntu we witabye Imana, ariko ko hari ituro, ryitwa iryo gusabira uwitabye Imana, batanga rijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

Uwitwa Mugabe Raoul wari mu basabye Misa y’umuntu wabo witabye Imana, avuga ko isengesho ryo gusabira uwe rifite agaciro mu myemerere ye.

Birashimangirwa na Uwayisaba Philomène waje gusabira umubyeyi we Nyirantuye Esperance, washyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, akaba agira ati "Ubu ntabwo tuba turi intungane 100%, (gusabirwa k’uwapfuye) ni isukuro tunyuramo kugira ngo tubone gusanga Imana."

Uwayisaba yasuye imva y'umubyeyi we
Uwayisaba yasuye imva y’umubyeyi we

Kiliziya Gatolika ivuga ko bamwe mu bantu bavuye mu mubiri, roho zabo ziri ahitwa muri Purigatori (aho basukurirwa), izindi zikaba ngo zaratsinze zikagera mu ijuru ari zo zitwa abatagatifu, mu gihe abantu bakiriho bo baba bakiri mu rugendo.

Abifuje ko ababo bapfuye basomerwa Misa bari bamaze icyumweru kirenga bajya kwiyandikisha, mu bukarani bwa Paruwasi ya Kabuga kugeza ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023.

Uwayisenga avuga ko gusabirwa k'uwapfuye ari isukuro anyuramo akabona gusanga Imana
Uwayisenga avuga ko gusabirwa k’uwapfuye ari isukuro anyuramo akabona gusanga Imana

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ni uburenganzira bwanyu bwo kuba abahakanyi ariko sinifatanyije namwe. Ni mu buzima busanzwe, baragushima bigafata kandi bikakugiraho ingaruka nziza, banakuvuma nabyo bigafata kandi bikakugiraho ingaruka mbi. Iyo ibyakozwe utabyumva ushobora kubisobanuza, utabyumva na byo ni uburenganzira bwawe. Buriya bariya bantu bakoze kiriya gikorwa urabasuzuguye bose. Ndetse simvuze ko ubababaje gusa uranabashinyaguriye. Nshimiye n’umutima wanjye wose abazirikanye bariya bavandimwe bakabasabira kuko niho twese tugana. Nibaruhukire mu mahoro.

Eugenio yanditse ku itariki ya: 5-11-2023  →  Musubize

Ntabwo numva icyo uyu muhango ugamije.None se ko bapfuye batacyumva,uwo mugisha ni uw’iki?Nkuko ijambo ry’imana rivuga,abakoze ibyo imana itubuza,ryerekana ko batazazuka.Naho abirinze kubikora,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Uretse n’ibyo,ntabwo ari umuntu uha undi umugisha.Imana yonyine niyo itanga umugisha.

muneza yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

Ariko narumiwe! Umugisha wimva niwuhe? Umugisha wumuntu uyiryamyemo se wo nuwuhe? Udasomye bibiriya bwo ntiwanayekereza???? 🤔

Bwanakweli yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

Ariko narumiwe! Umugisha wimva niwuhe? Umugisha wumuntu uyiryamyemo se wo nuwuhe? Udasomye bibiriya bwo ntiwanayekereza???? 🤔

Bwanakweli yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka