Kamonyi: Batatu bafatanywe za televiziyo na mudasobwa bikekwa ko bibye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batatu bakekwaho ubujura bw’amateleviziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Abafashwe ni abasore babiri bafite imyaka 19 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 18, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma, ahagana saa Kumi n’imwe za mu gitondo.

Bafatanywe ibikoresho bagiye biba mu bihe bitandukanye birimo televiziyo 3, mudasobwa 2 n’ibikoresho byazo, radio na bafure zayo 2 n’imfunguzo nyinshi bacurishije bakoreshaga muri ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu rugo, aho bari baragize ububiko bw’ibyo bibye, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Uko ari batatu bafatiwe mu bikorwa Polisi yateguye hagendewe ku makuru yamenyekanye, aturutse mu Karere ka Bugesera ari naho bakomoka, ko bakora ubujura bwo kwiba batoboye inzu no gushikuza abantu ibyo bafite bakiruka, nyuma bakaza kwimukira mu Karere ka Kamonyi .”

Yakomeje agira ati “Habanje gufatwa babiri babanaga mu nzu iherereye mu mudugudu wa Nyarusange, bafatanwa ibyo bibye birimo televiziyo ebyiri, mudasobwa ebyiri na radiyo, berekana mugenzi wabo bakoranaga, na we wari ufite televiziyo yo mu bwoko bwa flat.”

Nyuma yo gufatwa bavuze ko bakoraga ubwo bujura mu Karere ka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali, batoboye cyangwa bafunguye inzu bakoresheje imfunguzo nyinshi bitwazaga, kandi ko ibyo babaga bibye babibikaga aho mu Karere ka Kamonyi, bateregereje kubigurisha.

SP Habiyaremye yaburiye abantu bakomeje kwishora mu bujura, ko bakwiriye kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakora imirimo ibateza imbere, bitari ibyo ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Hamwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge, kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bibwe bisubizwe ba nyirabyo, nk’uko byagaragaye ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri, iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenga umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka