Itangazamakuru riterwa ipfunwe n’abakivuga ko ryagize uruhare muri Jenoside

Abanyamakuru barasaba inteko ishingamategeko y’u Rwanda kubakorera ubuvugizi,abakivuga ko itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabireka.

Abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye basabye abasenateri kubakorera ubuvugizi
Abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye basabye abasenateri kubakorera ubuvugizi

Ibi abahagarariye ibitangazamakuru babisabye Abasenateri ubwo bahuraga nabo ku itariki ya 29 Gicurasi 2017, mu Nteko ishinga amategeko ngo baganire ku mahame y’imiyoborere myiza no gusaranganya ubutegetsi agenwa n’ingingo ya 10 y’Itegeko Nshinga.

Abasenateri n’Abanyamakuru baganiriye ku ngingo nyinshi zigamije gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye hagamijwe kwimakaza demokarasi.

Banunguranye ibitekerezo ku buryo bwateza imbere imibereho y’itangazamakuru n’iy’ubuzima busanzwe bw’igihugu mu byiciro byose.

Abanyamkuru bagaragaje ko baterwa ipfunwe no kumva hari abahora bavuga ngo itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside na nyuma y’imyaka 23 ishize Jenoside ihagaritswe kandi ubu na Leta, igisirikari n’abapolisi batakireberwa mu ndorerwamo y’abakoze Jenoside.

Mazimpaka Magnus uyobora igitangazamakuru cya Taarifa yagaragaje ipfunwe abanyamakuru bahorana.

Agira ati “Hahoraho ipfunwe ryo guhora twumva ngo itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside. Ibyo bintu byanze kutuvaho twe abanyamakuru ndetse n’umwuga wacu w’itangazamakuru muri rusange kandi mu zindi nzego ntibikivugwa bityo.

Iyo bigeze ku itangazamakuru twumva benshi bavuga ngo itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside, bikaba byarabaye nk’inkende ihora ku rutugu rw’abanyamakuru igenda ibashwaratura buri gihe.”

Abandi Banyamakuru bagenzi be bakomeje kugaragaza ko ubu itangazamakuru ryiyubatse ndetse rikaba rinafite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu kuko rinyuzwamo ubutumwa bwiza na gahunda za leta zigamije iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge.

Niho bahera basaba ko batakomeza kureberwa muri iyo ndorerwamo y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasenateri bemereye itangazamakuru ko bazarikorera ubuvugizi
Abasenateri bemereye itangazamakuru ko bazarikorera ubuvugizi

Abasenateri bavuze ko bidakwiye gukomeza kureba umwuga w’itangazamakuru mu ndorerwamo ya Jenoside, nk’uko Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene ukuriye Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza abivuga.

Agira ati “Inzego zagize uruhare muri Jenoside ni nyinshi ariko mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere igihugu kimaze kugeraho, mu bwuzuzanye, zose ni gahunda itangazamakuru rigiramo uruhare rugaragara kandi naryo rizakomeze kugira uruhare mu mikorere myiza.

Ubu rwose nta muntu ukwiye kuba akireba itangazamakuru ry’u Rwanda mu ndorerwamo y’abanyamakuru nka ba Kantano na Ngeze Hassan.”

Muri ibi biganiro kandi Abanyamakuru n’Abasenateri bagiye inama ku ngingo nyinshi zirimo imiyoborere myiza, mu iterambere n’ishoramari mu Rwanda, by’umwihariko kubona amikoro mu itangazamakuru.

Baganiriye kandi ku buryo hashyirwaho umurongo mwiza itangazamakuru ryakoreramo, gutara no gutangaza amakuru abaturage bo mu Rwanda bumva ko ari ayabo kandi abafitiye akamaro.

Abahagarariye ibitangazamkuru bemereye inteko ishinga amategeko gukomeza gukora umwuga wabo uko bikwiye
Abahagarariye ibitangazamkuru bemereye inteko ishinga amategeko gukomeza gukora umwuga wabo uko bikwiye

Muri ibyo biganiro, abagize Inteko ishinga amategeko bemereye Abanyamakuru ko bazabakorera ubuvugizi bwa ngombwa.

Abanyamakuru na bo biyemeza gukomeza gukora umwuga wabo mu buryo bwubahiriza amategeko kandi bufasha abaturage gukomeza kujijuka bamenya amakuru nyayo ku gihugu baharanira iterambere rusange.

Umutwe wa Sena mu Nteko ishinga amategeko mu Rwanda ni wo wasabye ko wahura n’Abanyamakuru ngo baganire ku mahame remezo akubiye mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga, igena ibijyanye n’imiyoborere myiza no kwishakamo ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka