Isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ryahiye rirakongoka

Abacururiza mu isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ubu amarira ni yose, kuko ryaraye rihiye rigakongoka ntihagire icyo bakiza.

Isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ryahiye rirakongoka
Isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ryahiye rirakongoka

Amakuru dukesha umwe mu bafite ababyeyi bahacururiza, ni uko ngo ryatangiye gushya mu masaa saba z’ijoro, hakaba hakekwa ko inkongi yaba yaturutse ku mashanyarazi.

Kizimyamoto yaturutse i Nyanza ngo yabagezeho mu masaa cyenda z’ijoro ibintu byose byamaze gukongoka.

Yagize ati "Urebye nta bintu babashije gukuramo kuko abaharara bakanguwe n’inkongi yari yamaze gukwira hose, ku buryo babadutse bava mu nzira, banakura utwangushye gusa mu nzira. Ibirayi, ibishyimbo mbese ibicuruzwa byose byabaye amakara."

Bivugwa ko ryatangiye gushya mu masaa saba z’ijoro, kizimyamoto ikahagera mu masaa cyenda, hanyuma saa kumi n’imwe za mu gitondo kurizimya bikaba ari bwo byarangiye. Harakekwa ko inkongi yaturutse ku muriro w’amashanyarazi (Court Circuit).

Uwitwa Uwase uba mu nkambi ya Kigeme, akaba umwe mu bacururizaga muri iri soko wari wanaraye hafi y’ibicuruzwa bye, avuga ko ari we wakanguwe n’umuriro mbere y’abandi, hanyuma mu gutabaza agakangura n’abandi bari baraye aho bacururiza, bari bagisinziriye. Ngo nta n’ikindi kintu yabashije gusohokana uretse telefone, kuko yasiganwaga n’umuriro.

Ku kibazo cyo kumenya niba azabasha kongera gucuruza nyuma y’uko ibicuruzwa yari afite byahiye byose, asuhuza umutima yagize ati “Njyewe kugeza ubu mfite amashimwe yo kuba narokotse, aruta gutekereza ibyo ndi buhite nkora. Wenda nzabitekereza ejo cyangwa ejobundi, ariko ubu ntacyo ndi gutekereza.”

Joséphine Uwimana na we wahacururizaga, akaba we atuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, na we yari yaraye mu nzu yacururizagamo.

Agira ati “Nagiye kubona mbona umuriro ku buriri, nkinguye nsanga inzu ziri gushya. Nasohotse nambaye ubusa, abana bo mu nkambi ni bo bampaye aka gatenge nambaye.”

Yongeraho ko iduka n’ibyo yari arifitemo byakongotse byose, harimo ibye n’ibyo yari abikiye abandi bacuruzi. Muri byo harimo imineke, ibigori, imyenda, imashini idoda, n’ibindi. Ngo hari n’umucuruzi wari wabitse mu nzu ye imiceri myinshi yari yaranguye, agira ngo azayitangirane mu isoko rishyashya bagombaga kwimukiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Guillaume Furaha, avuga ko muri ririya soko bari bahabaruye bizinesi 237 kandi ko ba nyirazo bari bamaze gufata ibibanza mu isoko rishyashya ejobundi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, ku buryo bateganyaga ko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki 19 Gashyantare 2024, bazaba bamaze kuhimukira.

Ubundi abenshi mu bacururiza mu isoko rya Kigeme ni impunzi zo mu nkambi iri hafi yaho, ku buryo bavuga ko kongera kubona igishoro bizabagora.

Ku bijyanye no kumenya niba hari icyo bazafashwa ngo babashe kongera gukora, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yagize ati “Ubungubu haracyarebwa ibyateye inkongi n’ibyangiritse. Ku bijyanye no kubafasha harabanza kurebwa niba bari bafite ubwishingizi, hanyuma hakazarebwa ubundi buryo bushoboka bafashwamo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka