Inzego z’ibanze ziratungwa agatoki kudakurikiza amategeko agenga abakozi

Komisiyo y’Abakozi ba Leta ivuga ko mu Mujyi wa Kigali n’uterere tuwugize, abakozi bakomeje kwinjira mu kazi no kugakurwamo bitubahirije amategeko.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta hamwe n'Abayobozi mu Mujyi wa Kigali n'utere tuwugize
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta hamwe n’Abayobozi mu Mujyi wa Kigali n’utere tuwugize

Iyi Komisiyo yitwa "Public Service Commission PSC", ivuga kandi ko mu nzego z’ibanze zigize uyu Mujyi wa Kigali, hari n’abakozi bazamurwa mu ntera bitubahirije amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Mme Angelina Muganza avuga ko akomeje kwakira ibirego by’abavanywe mu kazi, bamwe bigaragara ko barenganye, ariko abandi bashobora kuba batari babifitiye ubushobozi.

Mme Muganza ati:"Turabona ko hakiri ibibazo by’abinjizwa mu kazi n’abazamurwa mu ntera mu buryo butubahirije amategeko, ariko hakaba n’ikibazo cyo kwirukana abantu badahawe ibyo bemererwa n’amategeko".

Hari ibirego 35 bimaze kugera kuri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize, basaba kurenganurwa kubera kwirukanwa no kwimwa imishahara y’inyongera iva mu kuzamurwa mu ntera kwabo.

Hari n’abatarahawe amafaranga y’imperekeza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, n’abadahabwa amafaranga bakoresha mu ngendo z’akazi.

Komisiyo y’abakozi ba Leta kandi ivuga ko hari n’abanyamabanga nshingwabikorwa itagaragaje umubare, bavuga ko bisubiyeho ku bijyanye no "kwegura ku bushake", bakabihakana bavuga ko birukanywe.

Abayobozi mu Mujyi wa Kigali n’uturere tuwugize hamwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta, biyemeje kujya gusobanurira abantu amategeko arengera abakozi aho kugira ngo bihutire kubirukana.

Charles Habonimana ushinzwe abakozi mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko badafite icyo bahemba abakozi bazamurwa mu ntera hagati mu mwaka w’ingengo y’imari.

Abakozi mu turere ntibari bazi ko Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) ifite amabwiriza abuza abakoresha kuzamura mu ntera abakozi, badahereye ku itariki ya mbere Nyakanga kuko aribwo umwaka w’ingengo y’imari utangira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yatangaje ko bagiye gukurikirana uburyo abakozi bashyirwa mu kazi kugira ngo bitazamo amanyanga, ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwita by’umwihariko ku bakozi bari mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NITWA GIKINDIRO turabashimirako mugiye gukurikirana ibyo bibazo abakozi bahura nabyo arko tubasaba na kujya mukurikirana ibyo abaturage bahurira nabyo muri izonzego z’ibanze abaturage baraharenganira kd ntibamenye naho babariza ibibizo byabo? uzarebe intara nyishi ntamuntu usaba service ngo ayihabwe kugihe nugerageza kuyibona n’uwifite murakoze.

GIKUNDIRO yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka