Inyubako nshya y’Akarere ka Gasabo izongera serivisi nziza

Akarere ka Gasabo kagiye kubaka inyubako nshya kazakoreramo ijyanye n’igihe, ikazatuma servisi batangaga ziba nziza kurushaho kubera ko n’abakozi bazaba bafite ubwinyagamburiro.

Abayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa iyi nzu.
Abayobozi bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi nzu.

Ni inzu igiye kubakwa ku Gishushu mu Murenge wa Remera, ikazatwara miliyari 4,2Frw. Biteganyijwe ko izuzura mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ikazakorerwamo n’akarere ka Gasabo ndetse n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Imibereho Myiza, Dr. Alvera Mukabaramba, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi nzu, kuri uyu Gatanu, tariki 3 Kamena 2016, yasabye abashinzwe kuyubaka kuzubahiriza igihe igomba kuzurira.

Igishushanyo mbonera cy'uko iyi nyubako izaba iteye.
Igishushanyo mbonera cy’uko iyi nyubako izaba iteye.

Yagize ati “Icyo mbasaba ni ukubahiriza amasezerano, ntituzumve ejo muvuga ngo hari ibyo twari twibagiwe cyangwa ngo hari ibitaragenze neza bigatuma ibyagombaga gukorwa mu myaka ibiri bitwaye itanu.”

Yongeraho ko ikindi bagomba kwitaho ari ukubahiriza amasezerano bazagirana n’abaturage bazakoresha kugira ngo imirimo itazarangira hari abantu bafite ibibazo by’uko batahembwe, nk’uko bijya biba ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko bari basanzwe bafite inyubako bakoreramo ariko ko itatumaga abakozi bisanzura.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba, asaba abarebwa n'imyubakire y'iyi nzu kuzubahiriza amasezerano.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba, asaba abarebwa n’imyubakire y’iyi nzu kuzubahiriza amasezerano.

Ati “Ibiro twari dufite byari bito, bityo bikagorana mu mitangire ya servisi, cyane ko ari inyubako ya kera itari ikijyanye n’igihe, ndetse na parikingi ntiyari ihagije kuko hari imodoka zahagararaga mu muhanda kubera ko ahandi habaga huzuye, bikabangamira abandi bawukoresha.”

Akomeza avuga ko kubona ahantu heza kandi hagari ho gukorera, bituma abakozi bongera umurava mu mikorere yabo n’umusaruro ukiyongera.

Iyi nzu izubakwa mu kibanza gifite ubuso busaga hegitari, ikazakorerwamo n’abantu 200 bisanzuye ndetse ikagira na parikingi y’imodoka zigera kuri magana atandatu. Izubakwa na sosiyete y’ubwubatsi ya Real Contractors Ltd.

Inzu Akarere ka Gasabo gakoreramo ubu, biteganyijwe ko yazakorerwamo n’Umurenge wa Kacyiru.

Uhagarariye sosiyete izubaka iyi nzu asobanurira abayobozi igishushanyo cyayo.
Uhagarariye sosiyete izubaka iyi nzu asobanurira abayobozi igishushanyo cyayo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuberako ikibazo cy’ubutako gishobora kuzafata intera ndende mumyaka 30 cyangwa 50irimbere

dany yanditse ku itariki ya: 5-06-2016  →  Musubize

Ariko nanjye numvagako inzu nininkizi zigiye zigira parking munsi byafasha muguhangana nikibazo cyubutaka budahagije dufite murwanda

dany yanditse ku itariki ya: 5-06-2016  →  Musubize

Mbanje kubashimira kuriyi nkuru mwagejeje kubasomyi Banyu
Nibyiza cyane ryose kandi birakwiye ko igihugu cyacu kigomba gutera imbere ariko munfashe dushimire abayobozi bigihugu cyacu kumbaraga bakoresha
Kugirango igihugu cyacu gikomeze gutera imbere
Ariko dufite ikibazo cya parking mumugi wakigali harinyubako nziza kandi zigezweho ariko ikibabaje nuko nta
Parking zigira kandi nazo Zinjiza amafaranga Kandi kandi zafashije abantu baza gusura umurwa mukuru wigihugu cyacu muhere kunyubako yu mugi wakigali yakabaye nibura ifite level eshatu 3 ibujyakuzimu cyangwa munsi yayo nizindi nyinshi ntiriwe ntiriwe nvuga

Benon yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka