Intwaza z’i Huye zageneye ubutumwa Perezida Kagame na Madamu

Intwaza z’i Huye zahaye ubutumwa itsinda ry’abagize Unity Club Intwararumuri babasuye tariki 13 Ukuboza 2023, kugira ngo bazabushyikirize Perezida Kagame na Madamu we. Izo ntumwa za Unity Club Intwararumuri zari zaje kubifuriza kuzagira Noheli nziza ndetse no kuzatunganirwa mu mwaka uri imbere wa 2024.

Bakiriye abashyitsi bacinya akadiho
Bakiriye abashyitsi bacinya akadiho

Ababyeyi b’Intwaza baba mu rugo rw’Intwaza rw’i Huye, bashima ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho, by’umwihariko Unity Club Intwararumuri iyobowe na Madamu Jeannette Kagame, kuko bakorerwa nk’ibyo abana bubaha ababyeyi babakorera.

Mu butumwa abo babyeyi bahaye ababasuye ngo bazabubashyikirize Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagize bati “Muzabadushimirire. Mubabwire muti Intwaza z’i Huye tubifurije umwaka mushya muhire n’umuryango wanyu, uzababere uw’amata n’ubuki. Muti kandi, Kagame uzaze kudusura! Jeannette Kagame Muzamutubwirire muti ba bakobwa bawe ni ibikumi, uzaze ubarebe.”

Izina ‘Intwaza’ rirabarema rikabibagiza iry’incike ryabakomeretsaga

Abo babyeyi b’Intwaza baba mu rugo rw’Intwaza rw’i Huye, bavuga ko izina ‘Intwaza’ ribarema rikabibagiza iry’incike ryabakomeretsaga mu mutima. Umwe muri bo witwa Scholastique Mukabuhigiro w’imyaka 70, akaba yaraturutse mu Karere ka Ruhango, mu ijambo rye rishimira, yagize ati “Iwacu twitwaga incike. Iyo bavugaga incike wumvaga ari ibintu bibabaje, bikora ku mutima. Nageze hano numva bavuga Intwaza. Naje kubaza bagenzi banjye nti ese ko iwacu batwitaga incike, Intwaza mwebwe baribise bate?”

Scholastique Mukabuhigiro avuga ko iwabo babitaga incike bakumva ari ibintu bibabaje
Scholastique Mukabuhigiro avuga ko iwabo babitaga incike bakumva ari ibintu bibabaje

Yakomeje agira ati “Baransobanuriye bati Madamu Jeannette Kagame yaje kudusura, aratubwira ati ntabwo muzongera kwitwa ikindi, muri Intwaza. Biranshimisha cyane, kandi muri njyewe nta cyajyaga kinshimisha.”

Mugenzi we witwa Concessa Mukankusi bakunze kwita Ziremakwinshi bafatiye ku izina rya se akunda kwirahira, akaba afite imyaka 69, na we avuga ko izina incike ryatumaga umutima we uremera, rikamubabaza kurusha kuko yaryitwaga n’abo basigaranye bapfaga imitungo, bavuga ko ibyo afite akwiye kubibaha kuko we nta mwana afite azabisigira.

Agira ati “Umugore wa musaza wanjye n’abandi bo mu muryango ba hafi ni bo banyitaga incike, bikankorogoshora.”

Concessa Mukankusi avuga ko izina 'incike' ryatumaga umutima we uremera
Concessa Mukankusi avuga ko izina ’incike’ ryatumaga umutima we uremera

Aba bose bavuga ko mbere yo kwakirwa mu rugo rw’Intwaza bari babayeho mu bwigunge, nta byishimo bagira, ariko aho begeraniye n’abo basangiye ibibazo, banitaweho, bumva noneho bariho kandi bagomba gutwaza.

Nka Mukankusi avuga ko mu bukene bwe atari yarigeze anamenya ko hari inkunga zihabwa abakuze ndetse n’abarokotse Jenoside batishoboye.

Impamvu ni uko ngo Jenoside ikirangira yigeze kujya ku buyobozi yumvise ko batumyeho abarokotse Jenoside, yagerayo agasanga bari kwandika abana ngo bazajye kwiga, yakwibuka ko we ntawe yasigaranye agataha yiyemeje kutazasubirayo.

Kuri ubu ashima ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho, by’umwihariko Unity Club iyobowe na Madamu Jeannette Kagame, kuko bakorerwa nk’ibyo abana bubaha ababyeyi babakorera.

Babashyikirije impano bari babazaniye
Babashyikirije impano bari babazaniye

Ati “Ariko ibaze kugira ngo ube wa mugani utagira umwana utagira shinge na rugero, ube wicaye ahangaha, ibitanda byiza, amamatora, ibiringiti bikaza ukiyorosa, nta mbeho, ukiyuhagira amazi ashyushye, ukisiga amavuta utazi aho agurirwa, ukambara...”

Urugo rw’Intwaza rw’i Huye rwashinzwe muri 2016 rurimo Intwaza 16 ariko kuri ubu hari 100, muri bo kandi harimo abasaza batandatu. Umukuru muri bo afite imyaka 103 na ho umutoya afite 54. Hari batandatu bahabaye bamaze gutabaruka.

Baganiriye baranasabana
Baganiriye baranasabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka