Intwaro yitwa Ubunyarwanda uwo yarashe ntashobora kuyitsinda - Min Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yasabye Intore 149 z’Abanyamakuru zasoje itorero, kwimakaza Ubunyarwanda kuko ariyo ntwaro izafasha Abanyarwanda kugera ku byifuzo byabo.

Minisitiri Kaboneka aganiriza Impamyabigwi
Minisitiri Kaboneka aganiriza Impamyabigwi

Yabisabye aba banyamakuru mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’Abanyamakuru bitwa Impamyabigwi, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Mata 2017.

Agaruka ku mateka y’u Rwanda Minisitiri Kaboneka yibukije izi ntore ko Ishyaka ry’ubunyarwanda, gukunda igihugu no kukirasanira ari yo ntwaro yaguye u Rwanda, yaza gucika mu Banyarwanda u Rwanda rukagwa mu icuraburindi.

Yagize ati ”Intwaro yitwa Ubunyarwanda ntawe ushobora kuyitsinda. Ibyo dukora byose byo kubaka igihugu no kwishakamo ibisubizo, ntacyo twageraho tudashingiye ku Bunyarwanda.”

Minisitiri kaboneka kandi yasabye izi ntore z’Abanyamakuru gukorana umwuga wabo umutima nama, kandi bagashingira ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, kuko no kw’isi hose iyo bigeze ku nyungu rusange z’igihugu, ibintu byose bishyirwa ku ruhande.

Ati ”Muzirinde gupfa nk’imbwa, ahubwo muzapfe nk’intwari murasanira igihugu, murengera Abanyarwanda.”

Yasabye kandi aba banyamakuru gutateshwa igihe n’abatega iminsi u Rwanda, ababwira ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito, cyihagazeho kandi gikomeye, kuko cyashingiye ku muco kikishakamo ibisubizo amahanga yagitereranye.

Ati “Abatega iminsi u Rwanda bamenye ko u Rwanda rufite amahwa ashyushye akujomba ugahunga, igihe rurwanirira ukuri kandi rurwanya ikibi.”

Intore z'Abanyamakuru zifata ifoto y'Urwibutso
Intore z’Abanyamakuru zifata ifoto y’Urwibutso

Uwanyirigira Delluco Claudine uhagarariye abanyamakuru basoje iri torero, mu ijambo ryo guhiga yatangaje ko aba banyamakuru biyemeje kwimakaza umuco wo gukunda igihugu, kugikorera, kukirinda no kukitangira bigiye mu Itorero, babicishije ku ruhembe barasaniraho rw’Itangazamakuru.

Aba banyamakuru bari bamaze iminsi itanu mu itorero, Minisitiri Kaboneka yabibukije ko itorero ari igicumbi intore zivomaho imbaraga zo kubaka u Rwanda, abasaba kwimakaza Ubunyarwanda kuko ari yo nkingi izatuma bigerwaho.

Uwanyirigira Claudine asinya imihigo intore abereye ku mukondo ziyemeje kuzesa
Uwanyirigira Claudine asinya imihigo intore abereye ku mukondo ziyemeje kuzesa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo koko burya ubunyarwanda niyo ntwaro izatsinda uwashaka gutera u Rda wese.bavandimwe twirinde icyadutandukanya icyo cyaba gishingiyeho cyose ubundi nzarebe uwadutera aho yazamenera.Banyamakuru mudufashe kwigisha abanyarwanda ubumwe butajegajega.murakoze

Claudine yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

ubunyarwanda niyo turufu abanyarwanda twese tugomba kugenderaho tukayishakisha, tukabana nayo ndetse ukaba umwambaro uturanga twese nk’abanyarwanda, ntago bikwiye ko tugomba kukuguma mu moko yagiye aranga abanyarwanda kandi twese dukomoka hamwe, dukwiye kumva ko ibituranga ari ubunyarwanda atari amoko, atari agace umuntu akomokamo cg ikindi kindi runaka cyaba gishaka kudutandukanya n’abandi! tukumva ko twese turi bamwe!

chrysostome yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Iyo mba Ministre Kaboneka narikuvuga nti: " Intwaro y’ubunyarwanda, uwayiteye ntashobora kuyitsinda"

Bido yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka