Inkangu yafunze umuhanda Nyungwe-Nyamasheke

Imvura yaguye ku gicamunsi tariki 10 Mata 2024 yateje inkangu yafunze umuhanda Nyungwe-Nyamasheke, bituma utongera kuba nyabagendwa.

Amakuru yatangajwe na Polisi y’Igihugu ku rubuga rwa X, avuga ko abantu bagomba gukoresha undi muhanda, wa Kigali-Muhanga-Karongi-Nyamasheke.

Ubwo butumwa buragira buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi, umuhanda Nyungwe-Nyamasheke ubu utari nyabagendwa. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Muhanga-Karongi-Nyamasheke. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore”.

Muri uku kwezi kwa Mata hakunze kugwa imvura nyinshi, Meteo-Rwanda ikaba yatangaje ko iteganyagihe ryo mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2024 kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikazaba ari imvura nyinshi iruta isanzwe igwa.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice by’uburengerazuba bw’Igihugu, no ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu bice bisigaye by’Igihugu, ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka