Ingengo y’imari y’u Rwanda yarenze miliyari ibihumbi bibiri
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri, yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’Umwaka 2017/2018.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama, iyi ngengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari ibihumbi bibiri na mirongo icyenda n’enye, miliyoni magana cyenda na cumi, ibihumbi magana ane na mirongo inani, magana atanu na mirongo ine n’atanu. (2,094,910,480.545Frw).
Ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho Miliyari 145 ku yakoreshejwe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, yanganaga na Miliyari 1949.4 Frw.
Iyi nama idasanzwe yateraniye muri village urugwiro, iyoborwa na Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|