Ingabo z’u Rwanda ziramurika ibikorwa bizasangirwa muri EAC

Amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), avuga ko igisirikare cya buri gihugu kigaragariza abandi ibikorwa byacyo, byakoreshwa mu nyungu rusange z’abasirikare bo mu Karere.

 Abahagarariye inganda n'ibindi bikorwa bya gisirikare muri EAC baje kureba ibyo u Rwanda rwifuza kubasangiza
Abahagarariye inganda n’ibindi bikorwa bya gisirikare muri EAC baje kureba ibyo u Rwanda rwifuza kubasangiza

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, abayobozi b’inganda za gisirikare muri uyu muryango baje mu Rwanda, kureba ibikorwa ingabo z’u Rwanda ziteganya kusangiza ingabo zo mu karere.

Col Francis Mbindi waje ahagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yatangaje ko ibindi bihugu bigize uyu muryango byamaze gusurwa hari hagezweho u Rwanda.

Yagize ati “Igihugu cyanjye cya Tanzaniya cyemeye gusangiza abandi ubuhanga ndetse n’ibicuruzwa by’uruganda rwitwa Mzinga Coperation rukora intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Kenya na Uganda nabo bafite ibyo bemeye gusangiza abandi, ubu tugeze ku Rwanda tukazahava tugana i Burundi”.

Mu minsi ibiri bazamara mu Rwanda, Col Francis Mbindi yavuze ko bari buhabwe amakuru arambuye ku kigo cya Horizon Construction Ltd, gikora imihanda ya kaburimbo kikanatunganya amabuye yifashishwa mu gukora iyo mihanda.

Iri tsinda kandi ngo rizanasura rinahabwe amakuru arambuye ku bijyanye n’uruganda rukora imiti yica udukoko Agropy, imiti ikunze kwifashishwa mu buhinzi.

Muri iyi gahunda, abahagarariye izi ngabo basura ibyo bikorwa bagahana ubunararibonye mu mikorere, ndetse no mu mikoreshereze y’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kubaka ndetse no kurinda igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kubufatanye bw’ibihugu byacu ,tuzagera kuri byinshi"

adolphe yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka