Imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano yagarutse ku kwihaza kw’u Rwanda

Umwe mu myanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14, ugaruka ku kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari.

Abari mu Nama y'Umushyikirano ya 14 bagarutse ku kwihaza kw'u Rwanda
Abari mu Nama y’Umushyikirano ya 14 bagarutse ku kwihaza kw’u Rwanda

Iyo myanzuro yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2016.

Umwe muri yo ugira uti “Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, dushingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yafunguraga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14 yasabye abari bayirimo ko bashyiraho itariki ntarengwa u Rwanda ruzaba rwatangiye kwihaza rutagitega amaso inkunga z’amahanga.

Yagize ati “Ubwo rero mu myanzuro iza gufatwa muri uyu Mushyikirano tugomba kwiha itariki ntarengwa kandi ya vuba u Rwanda ruzaba rutagitegereza kubeshwaho n’ibyo abandi baduha.”

Inama y’Igihugu y’umushyikirano ya 14 yateranye tariki 15-16 Ukuboza 2016, muri Kigali Convention Center.

U Rwanda rugezehe rwihaza?

Inzira yo kwihaza no kutararikira inkunga Abanyarwanda bayitangiye mu 2012 ubwo bashyiragaho ikigega “Agaciro Development Fund”.

Cyagiyeho mu rwego rwo kwishakira ibisubizo kuko amahanga yari amaze gukuraho inkunga bibwira ko u Rwanda rwasubira aho rwari ruri mu myaka igera kuri 20 yari ishize.

Ibintu amahanga yibwiraga ko byatera ubwoba u Rwanda rukemera kugengwa n’umurongo utangwa na ba mpatsibihugu.

Ikigega “Agaciro Development Fund” cyahereye ku busa, ariko mu myaka ikabakaba ine kimaze kwinjiza abarirwa muri miliyari 36RWf.

Iki kigega cyazamuye uruhare rw’igihugu mu ngengo y’imari ku buryo 66% (miliyari 1174.2RWf) by’ingengo y’imari ya 2015-2016 yavuye imbere mu gihugu.

Perezida Paul Kagame yasabye abari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 14 gushyiraho itariki ntarengwa u Rwanda ruzaba rwatangiye kwihaza
Perezida Paul Kagame yasabye abari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14 gushyiraho itariki ntarengwa u Rwanda ruzaba rwatangiye kwihaza

Perezida Kagame akaba asaba itariki ntarengwa u Rwanda rugatangira gukoresha ingengo y’imari yarwo bwite rutishinze inkunga.

Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete agaragaza ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri 66% by’uruhare rwarwo mu ngengo y’imari ya 2015-2016 rwongereye miliyari 41.6RWf ku ruhare rwari rwagize ku ngengo y’imari ya 2014-2015.

Muri uwo mwaka uruhare rw’u Rwanda rwari miliyari 1132.6RWf naho urw’amahanga ari miliyari 667.6RWf, bingana na 34% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Minisitiri Amb Gatete akavuga ko ubushobozi bw’igihugu bwo kuzamura uruhare rwacyo ku ngengo y’imari bwagiye buzamuka umwaka ku wundu.

Urugero atanga ni uko nko ku gengo y’imari ya 2012-2013 uruhare rw’igihugu rwari 54% gusa ku ngengo y’imari ya miliyari 1.03RWf.

Muri 2013-2014 ariko byarazamutse uruhare rw’igihugu rugera kuri tiriyoni 1.08RWf bingana na 62% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Kuzamura ibikorerwa mu Rwanda bizageza ku kwihaza

Umukoro wo kwihaza kw’u Rwanda ntirwongere gutega amaboko amahanga uje wiyongera ku ihurizo igihugu kirimo ryo kugabanya ibitumizwa mu mahanga ahubwo rukongera ibyo rwoherezayo.

Banki Nkuru y’Igihugu yo ikomeza ivuga ko mu mezi atanu yabanje y’umwaka wa 2016, ibyatumijwe mu mahanga byarushije agaciro kangana na miliyoni 752$ (arenga miliyari 620RWf) ibyoherejweyo.

Gusa ariko, kwiyongera kw’inganda zikora ibintu bitandukanye mu Rwanda biratanga icyizere ko kuziba iki cyuho bishoboka.

Nko muri 2015, Minisiteri y’Imari n’Igendamigambi igaragaza ko inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi zatumye igihugu kizigama miliyoni 206$ (arenga miliyari 170RWf).

Ni mu gihe izikora ibikoresho byo mu bubaji, imyenda, n’ibindi zituma u Rwanda ruzigama miliyoni 124$ buri mwaka (arenga miliyari 102RWf).

Naho izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ngo zigatuma igihugu kizigama miliyoni 112$ buri mwaka (arenga miliyari 92RWf).

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ruvuga ko abikorera biyemeje kugabanya ingano y’ibitumizwa hanze ku rugero ruri hagati ya 30% na 50% mu myaka itanu iri imbere.

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14

1. Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, duhingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.

2. Gukomeza kubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza dukomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi butubereye kandi bufite icyerekezo no gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.

3. Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.

4. Gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko mu Rwanda no mu mahanga.

5. Gukomeza kunoza imitangire ya Servisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe.

6. Gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu turere twose tw’igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abakuze baba mu mahanga n’ababana n’ubumuga.

7. Gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

8. Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga.

9. Gukomeza gusigasira no kunga ubumwe bw’abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu rubyiruko.

10. Gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mahanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

11. Gukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo gifatirwe ingamba zihamye.

12. Gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho ni Kamanzi nabasabaga kwiga kukibazo cyabana base baguye kurugamba kuko amaboko yari kuzabafasha yarameneye igihugu amaraso Bose bagashakishwa

Kamanzi erisa yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

NYAKUBAHWA PEREZIDENT WACU TURAMUSHYIGIKIYE!!

Iradukunda Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Iyi myanzuro turayishimye kandi ndatekereza ko hari aho izageza igihugu

Sasa yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Twese Hamwe Tuziyubakira Urwanda Rudukwiye.

Eugene yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka