Impinduka ku muganda rusange usoza ukwezi kw’Ukuboza 2017

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) itangaza ko ku matariki ya 30 na 31 Ukuboza 2017 nta muganda rusange uzakorwa.

Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry'abaturage
Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’abaturage

Mu itangazo MINALOC yashyize hanze rigaragaza ko kuri ayo matariki Abanyarwanda bahamagarirwa gukora isuku mu ngo zabo no mu nkengero z’aho batuye.

Kuri ayo matariki kandi abayobozi b’ibigo bihuriramo abantu benshi nko mu Bitaro, amashuri, aho abayobozi bategera imodoka, amahoteli n’utubari, amasoko n’andi mazu y’ubucuruzi, insengero n’ahandi, barahamagarirwa kwita ku isuku yabyo, hakorerwa isuku inoze.

Iryo tangazo ryashyizweho umuko na Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’Abaturage rirahamagarira abaturage kwirinda gusesagura mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kandi bagafasha inzego z’umutekano mu gukumira urugomo n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa mu Rwanda ni uburyohe:gahunda ku gihe ,iterambere kuri bose,ubuyobozi bwiza.Ariko uwo mugore bamurwaneho.

Hassan Barzan yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka