Imodoka zatangiye gutambuka aho umuhanda Huye-Nyamagabe wari wangiritse

Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura.

Imodoka zatangiye gutambuka
Imodoka zatangiye gutambuka

Umuhanda ukimara kwangirika, nubwo igice kimwe kitari cyangiritse cyane, Polisi yahisemo kuwufunga kugira ngo hataba impanuka, ababishoboye bagashaka izindi nzira, mu gihe hari imodoka nyinshi, cyane cyane inini zari zigitegereje ko zabona aho kunyura.

Mu gihe hari hagishakishwa aho imodoka zanyura, abagenzi bavaga ku ruhande rumwe n’imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange, batambukaga n’amaguru ahangiritse, bakajya mu zindi modoka ziri hakurya bagakomeza urugendo.

N'imodoka nini zirimo gutambuka
N’imodoka nini zirimo gutambuka
Imodoka nyinshi zari zabuze uko zigenda
Imodoka nyinshi zari zabuze uko zigenda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I’m proud to be Rwandan!!

Procure yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Mana u Rwanda rwita kubagurage pee! Proud to be Rwandan!!

Procure yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka