Imiryango ifasha abarwayi muri CHUB irasaba kunganirwa

Umuryango Agaseke k’Urukundo wunganira abakene bivuriza mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) mu buryo bw’amafaranga ndetse n’umuryango Kuzamura Ubuzima ugaburira abatabasha kubona amafunguro muri ibi bitaro irashishikariza n’abandi bafite umutima ukunda kubunganira.

Ubundi Agaseke k’Urukundo kashinzwe n’abakozi ba CHUB mu mwaka wa 2014. Byaturutse ku kuba barabonaga abakene baza kuhivuriza babura ubushobozi bwo kwigurira imiti, hakaba n’ababura amatike yo kubatahana igihe basezerewe, umuntu umwe yagira uwo afasha akabona ntibihagije, bahitamo kuzajya begeranya ubushobozi, aho buri munyamuryango agira amafaranga yasabye kuzajya akurwaho, akajya muri ako Gaseke.

Mu mwaka wa 2015 havutse umuryango Kuzamura Ubuzima ugaburira abatabasha kwibonera amafunguro, bashingiye ku kuba hari abo babonaga batinda mu bitaro ku bw’uko babuze ibyo kurya, cyane ko ngo “Ibiryo bishobora kuba umuti ariko ikinini kitaba umuti cyonyine” nk’uko bivugwa na Laurette Nshimiymana uwuyobora.

Ni muri urwo rwego hamwe n’abanyeshuri bimenyerezaga umwuga bari baturutse mu Budage bitegereje ukuntu hari n’ababyeyi baba babyaye abana bataruzuza igihe batinda mu bitaro bikagera aho ubushobozi bubashirana, bashinze Kuzamura Ubuzima.

Ba banyeshuri bageze iwabo bashinga umuryango wegeranya inkunga zivamo ubushobozi bwo kugura ibiryo bikenewe, naho abanyamuryango bari mu Rwanda CHUB ibaha hegitari enye bahingamo imboga n’ibindi bikenerwa mu kugaburira abarwayi nk’ibishyimbo.

Kuri ubu batanga amafunguro abiri ku munsi (igikoma cya mu gitondo n’amafunguro ya saa sita). Batangiranye n’abarwayi 30 ku munsi, ariko ubu bagaburira 110 bo muri CHUB ndetse na 15 barwariye ku bitaro bya Kabutare.

Laurette Mushimiyimana avuga ko batabasha gufasha ababikeneye bose, kuko nko muri CHUB honyine haba hari abarwayi bagera kuri 200 bakeneye ubufasha, bityo agasaba n’abandi bifuza gufasha kubegera.

Agira ati “Hari nk’abifuza kugemurira abarwayi, ariko kuzana ibiryo bihiye ntibyemewe. Abo rero batugeraho, bakazana ibiryo bibisi cyangwa ubushobozi bw’amafaranga, byaba na ngombwa bakaza tugafatanya. Bahamagara 0785260666 tukabayobora.”

Yungamo ati “Gufasha umurwayi hari abakeka ko ari igikorwa cyo gukorera Ijuru, nyamara ni n’igikorwa cyo kubaka igihugu. Kuko iyo umurwayi arwariye aha, akamara amezi atatu ane, ubukene buba bwatangiye kugariza urugo. Ariko iyo tumufashije, agakira vuba agataha, aragenda agakomeza ibikorwa bye by’iterambere, agafatanya n’abandi kwiyubaka no gukorera igihugu.”

Naho Agaseke k’Urukundo, buri kwezi bafasha abantu hagati ya 40 na 60. Innocent Rangira ukayobora agira ati “Mu by’ukuri abakeneye ubufasha ni benshi ugereranyije n’ubushobozi dufite, dukura mu mishahara y’abakozi, abantu bakegeranya amafaranga makeya ashoboka.”

Yungamo ati “Ariko tugenda dukangurira n’abakozi bashyashya kuza tukifatanya, ku buryo dufite icyizere ko mu minsi iri imbere ubushobozi buziyongera, tukabasha gufasha benshi.”
Ubundi CHUB ifite abakozi 635 kandi Minisiteri y’ubuzima yabemereye kuzagira 916.

Bagenda babongera buke bukeya. Ibi ni byo biha Rangira icyizere cy’uko mu bihe biri imbere Agaseke k’Urukundo kazagira ubushobozi burenze ubwo bafite kuri ubu ku bw’ubukangurambaga bushishikariza abakozi bashyashya kuza bakifatanya bafashwamo n’ubuyobozi bwa CHUB. Kuri ubu bafite abanyamuryango 380.

Icyakora ngo n’abari hanze ya CHUB bashaka kwifatanya na bo babakirana yombi.
Ubwo yumvaga iby’iyi miryango yombi yashinzwe muri CHUB, tariki 18 Gashyantare 2023 bizihiza umunsi w’abarwayi, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yemereye Kuzamura Ubuzima ko n’indi mirima barambagiza babafasha kuyibona kugira ngo barusheho guhinga byinshi, hanyuma banafashe benshi kurushaho.

Yanavuze ko ibikorwa bakora bazabisangiza abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere kugira ngo bagire igikorwa bahuriramo cyo gufasha abarwayi batinda mu bitaro kimwe n’abadafite ubushobozi bwo kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka