Imirenge SACCO igiye kujya irindishwa imbunda

Ibigo by’imari iciriritse, Imirenge SACCO, bigiye gutangira gukoresha abarinzi bafite imbunda mu rwego rwo kongera umutekano w’amafaranga y’abaturage.

Muri 2013, abajura bibye muri iyi SACCO yo mu murenge wa Rusebeya muri Rutsiro ahanini kuko abarinzi baho nta mbunda bari bafite
Muri 2013, abajura bibye muri iyi SACCO yo mu murenge wa Rusebeya muri Rutsiro ahanini kuko abarinzi baho nta mbunda bari bafite

Byavugiwe mu nama yahuje abahagarariye Imirenge SACCO yose yo mu gihugu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’ikigo gitanga servisi z’uburinzi cyitwa ISCO, yabaye tariki 13 Ukwakira 2016.

Iyi nama ikaba igamije kumvikana ku cyakorwa kugira ngo Imirenge SACCO yose igire abarinzi bafite imbunda mu rwego rwo guca ubujura bumaze iminsi buyibasiye; nk’ukoumuyobozi wa RCA, Apollo Munanura abivuga.

Agira ati “Twemeranyijwe n’amahagarariye za SACCO ko bagiye gushyiraho uburinzi bw’abantu bafite imbunda mu rwego rwo gucunga umutekano w’amafaranga y’abaturage ndetse n’ubuzima bw’abantu.

Ntidushaka ko hazongera kuba nk’ibiherutse kubera i Rulindo, aho abajura bibye bakanica umuntu.”

Munanura avuga ko kurindisha imbunda amafaranga y'Abanyarwanda ari byo bitanga umutekano
Munanura avuga ko kurindisha imbunda amafaranga y’Abanyarwanda ari byo bitanga umutekano

Ubusanzwe Imirenge SACCO yari isanzwe irindishwa abarinzi bafite inkoni gusa kuburyo batabasha guhangana n’abajura baba bafite intwaro zikomeye zirimo imbunda.

Uhagarariye ikigo cya ISCO, izatanga ubuzinzi bwa SACCO, avuga ko kuri buri murinzi ufite imbunda, SACCO izajya yishyura ibihumbi 160RWf. Ariko ntiharamenyekana igihe iyo gahunda izatangirira.

Abahagarariye za SACCO ariko ntibakiriye neza iki giciro kuko ngo gihanitse ugereranyije n’inyungu babona, nk’uko uwitwa Modeste wo muri SACCO ya Bumbogo abivuga.

Agira ati “Nkurikije iki giciro ukuntu gihanitse nkanagereranya n’inyungu SACCO yinjiza, ndabona mu myaka itarenze itatu twaba twahombye burundu kuko amafaranga yose yashirira mu basekirite”.

Abayobozi ba za SACCO mu gihugu cyose bitabiriye iyi nama basaba ko igiciro cy'abarinzi bafite imbunda cyagabanuka
Abayobozi ba za SACCO mu gihugu cyose bitabiriye iyi nama basaba ko igiciro cy’abarinzi bafite imbunda cyagabanuka

Ingabire Jeanne wo muri SACCO ya Kagogo, mu karere ka Burera, avuga ko igiciro kigabanyijwe byaba byiza.

Agira ati “Gukoresha abarinzi bafite imbunda turabyishimiye kuko tuba twizeye umutekano w’amafaranga yacu. Gusa igiciro cy’abarinzi kiri hejuru cyane, ariko batugabanyirije byaba byiza.”

Abayobozi ba za SACCO bavuga ko nibura igiciro ku murinzi ufite imbunda cyaba hagati y’ibihumbi 60 na 120RWf ku kwezi. Bavuga ko SACCO zose zitanganya umutungo.

Kuri iki kibazo, ababishinzwe ngo bazacyigaho hakurikijwe uko ibi bigo bihagaze mu rwego rw’imali.

Abaturage bishimiye icyo cyemezo

Abaturage basanzwe babitsa amafaranga yabo muri SACCO bishimiye icyemezo cyafashwe cyo kurindisha SACCO abarinzi bafite imbunda.

Bahamya ko gukoresha abarinzi bafite inkoni byari uburangare; nkuko Ruhama Juvenal abisobanura.

Agira ati “Nta gufata amamiliyoni y’abaturage, nurangiza uhe umuntu ikibando uboshye umushumba ngo najye gucunga amafaranga.

Twibuke ko amafaranga ari ibiryo bihiye. Ntiwibuka se inyabaye Rulindo ejo bundi bajya kwiba bakanica uharindaga.”

Akomeza vuga ko bashimishijwe no kuba amafaranga yabo agiye kujya acungwa neza, agashimangira ko hari abantu batinyaga kujyana amafaranga yabo muri SACCO kuko babonaga ntaho bitandukaniye no kuyabika mu nzu.

Kavunderi Jean Claude avuga ko yakiriye neza icyemezo cyo kuba SACCO zigiye kujya zirindishwa intwaro. Ashimira Leta y’u Rwanda yagize icyo gitekerezo.

Agira ati “Ubundi twahoraga twikanga ko isaha n’isaha abajura batera SACCO bakayiba nk’uko twabyumvaga ahandi.”

Icyemezo cyo kurindisha SACCO abarinzi bafite imbunda gifashwe nyuma y’ibyumweru bibiri abajura bateye SACCO yo mu murenge wa Burenga muri Rulindo, bakayiba.

Barayiteye bica umuzamu wayirindaga undi baramukomeretsa ubundi biba amafaranga y’abaturage yari abitsemo.

Si muri Rulindo gusa kuko no mu tundi turere dutandukanye hagiye humvikana abajura bafashwe bibye za SACCO kubera ko abarinzi bazo bari basanzwe bazirindisha inkoni gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe birakaze!
ubu koko abacunga umutekano bagiye kubarutisha imbwa!
hhhhhh!
biratangaje kandi birababaje!
bateshejwe agaciro pe!

njye ndabona kurindisha ikintu kitagira ubwenge ibigo by’imari nkibyo ahubwo aribyo bizakurura ubujura burenze ubwariho!

ahubwo nibahe abo barinzi imyitozo ihagije banabahe ibikoresho byifashishwa mukurinda umutekano
kuko umujura ajya kwiba yiteguye guhangana n’abo ahasanga!

ubwo koko mwe mutekerezako inkoni yagufasha kwirindira umutekano no kurinda abandi n’ibyabo?

imbwa zo zizahora ari imbwa, umutekano wazo ntawawizera!

niyirora valens alias’’sultan bull smith’’ yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka