Imibiri 38 ni yo imaze kuboneka mu nkengero za Stade Amahoro

Imibiri 38 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, ni yo imaze kuboneka mu nkengero za Stade Amahoro i Remera, aharimo kubera ibikorwa byo kuyagura no kuyivugurura.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri biracyakomeje
Ibikorwa byo gushakisha imibiri biracyakomeje

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabira, yavuze ko kuva amakuru yamenyekana bagikomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri, kugira ngo indi mirimo ikomeze.

Ati “Amakuru twayamenye biturutse ku bantu bari mu bikorwa byo kwagura no kuvugurura Stade Amahoro, uko bagendaga bakoresha imashini icukura bagenda babona iyo mibiri. Ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ndetse n’akarere twakomeje gufatanya kugira ngo iyo mibiri ikurwemo”.

Gitifu Rugabira avuga ko ibikorwa byo gushaka indi mibiri bigikomeje, kugira ngo aho bakeka hose yaba iri bayikuremo, noneho kubaka Stade bikomeze uko byari bisanzwe.

Ati “Aho kugira ngo tugende tubona umubiri umwe cyangwa ibiri tugahagarika akazi, ahubwo abantu bafatanya noneho ahakekwa hose hagacukurwa, kugira ngo bize no korohera abubaka gukomeza ibikorwa byabo”.

Rugabira atanga ubutumwa ku baturage bose ko hagomba gutanga amakuru kuri iyi mibiri, ku girango hamenyekane abo ari bo, kuko kugeza ubu niba hari umuntu wari uzi ko harimo imibiri, yagombye kuba yaratanze amakuru, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yongeraho ko imibiri nimara kuboneka yose, inzego z’ubuyobozi zitandukanye zizabiganiraho hagafatwa umwanzuro.

Mu myaka 29 ishize Jenoside yakorwe Abatutsi ihagaritswe, mu bice bitandukanye by’Igihugu hagenda hagaragara imibiri y’Abatutsi bishwe, kubera ko abagize uruhare muri Jenoside binangiye imitima bimana amakuru y’aho bagiye bashyira imibiri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka