Imbuto Foundation irakangurira abakobwa kwishakamo ibisubizo

Umuryango Imbuto Foundation urahamagarira urubyiruko mu Karere ka Ruhango cyane cyane urw’abakobwa kwirinda ibishuko bahura na byo akenshi bibakururira inda z’imburagihe.

Urubyiruko rurakangurirwa kwishakamo ibisubizo rukirinda ibishuko.
Urubyiruko rurakangurirwa kwishakamo ibisubizo rukirinda ibishuko.

Babisabwe kuri uyu wa 15 Kamena 2016, mu gikorwa cyawo “True Love campaign-urukundo nyarwo mu rubyiruko” cy’ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere rwirinda ibishuko.

Isabelle Kalisa, Umukozi w’Imbuto Foundation mu Ishami ry’Ubuzima, avuga ko hari urubyiruko rwinshi rw’abakobwa bagihura n’ibishuko bigatuma batwara inda z’imburagihe, bityo bikabagiraho ingaruka zubuzima bwabo.

Akaba ari yo mpamvu hateguwe igikorwa cyo gukora ubukangurambaga ku rubyiruko kugira ngo rurusheho kwanga kwiyandarika rwamaganira kure abarushuka.

Umugiraneza Liliane, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ni umwe mu bakobwa bagaragaje imyitwarire myiza ufashwa n’Imbuto Foundation.

Muri ubu bukangurambaga banasuzuma urubyiruko ku bushake ngo rumenye uko ubuzima bwarwo buhagaze.
Muri ubu bukangurambaga banasuzuma urubyiruko ku bushake ngo rumenye uko ubuzima bwarwo buhagaze.

Avuga ko kwanga umugayo no kwiyakira mu bibazo yahuraga na byo by’amikoro make, ari byo byamufashije kugira ngo aba ageze aho ari ubu.

Ati “Begenzi banjye benshi bicwa no kutiyakira, yabona iwabo ari abakene nabashe kwiyakira, agahitamo kwemera ibyo bamushukisha. Icyo nababwira ni uko iyo wihagazeho, ejo ibyo bagushukisha urabyiha”.

AUmuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Kambayire Annonciata, avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije cyane, ariko akavuga ko bitewe n’ubufatanye bw’izindi nzego, bagomba kukitaho bakakirwanya, bashaka urubyiruko ahazaza heza.

Muri iyi gahunda y’Imbuto Foundation, haranakorerwamo ibikorwa byo gusuzuma urubyiruko ngo rurebe uko ubuzima bwarwo buhagaze. Icyi gikorwa cy’ubukangurambaga yatangiye tariki ya 07 Kamena 2016 kikazarangira mu gihugu hose ku wa 17 Kamena 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka