Imbuga z’abagore zagabanyije amakimbirane yo mu ngo

Abasaga 887 bamaze gufashwa n’urubuga rw’abagore kuva mu makimbirane yo mu miryango, nyuma yo kugirwa inama no kwigishwa kubana neza.

Aba bagore nibo bibumbiye mu rubuga rw'abagore.
Aba bagore nibo bibumbiye mu rubuga rw’abagore.

Imiryango imwe n’imwe yabanaga mu makimbirane yahuraga n’ingorane zo kutumvikana,byayishobera ikagana urubuga rw’abagore ngo babagire inama.

Mutarambirwa Asumani yashakanye na Tuyishime Diane babyaranye abana batatu mu myaka icyenda bamaranye. Muri iyo babanye mu bwumvikane n’imyaka itatu gusa indi yose bayimara mu makimbirane.

Uyu muryango waje kugira ingorane zikomeye zirimo gushaka gutandukana ku buryo ibyo kubana bizerana hagati yabo byabananiye.

Abaturage bari bitabiriye ibi biganiro.
Abaturage bari bitabiriye ibi biganiro.

Mutarambirwa avuga ko umugore we Tuyishime Diane yageze aho acudika n’undi mugabo bakundanye kera bigashaka kubasenyera.

Agendeye ku bucuti yabonaga umugore we afitanye n’uwo mugabo n’uburyo basangiraga inzoga yaje gukeka ko amuca inyuma, yiyemeza kujya kugisha inama urubuga rw’abagore.

Agezeyo yabatekerereje ikibazo afite mu rugo rwe maze bajya kubaganiriza mu rugo rwabo kugirango babashe kumva uruhande rw’umugore.

Mukaremera Alphonsine ahagarariye urubuga rw'abagore avuga ko abenshi barwitabira bakabafasha.
Mukaremera Alphonsine ahagarariye urubuga rw’abagore avuga ko abenshi barwitabira bakabafasha.

Nyuma yo kumva ko iyo myitwarire umugore we yagize yayitewe n’uko Mutarambirwa atita ku rugo rwe, kuko amafaranga yose yayajyanaga mu nzoga byatumye umugore agira iyo myitwarire.

Nyuma yo kugirwa inama bakumvikana ubu bamaze kugera kuri byinshi birimo kubaka inzu yo kubamo, batangiye no kugura amatungo magufi.

Agira ati “Rwose uru rubuga rw’abagore rwadufashije kumvikana ubu dusenyera umugozi umwe kuko ubu urugo rwacu nta mwiryane urubamo kandi dushyize hamwe muri byose.”

Madame Mary Barikungeri, umuyobozi wa Rwanda Women Network.
Madame Mary Barikungeri, umuyobozi wa Rwanda Women Network.

Nyirabakirisitu Agnes yashakanye na Nsengiyumva Emmanuel babyaranye imbyaro esheshatu bamaranye imyaka 12, imyaka itandatu gusa niyo bamaranye babana neza ariko nyuma biza guhinduka bagirana ibibazo bikomeye.

Nyirabakirisitu avuga ko uko abana bagendaga bavuka ariko umugabo yagiraga ingeso yo kwigira mu bandi bagore.

Nyuma yaje kujya asinda akamukubita bigatuma ahura n’ikibazo cyo guhorana agahinda ntiyishime ndetse bikagera n’aho izo ngaruka z’imibereho mibi zigera no ku bana be.

Nyuma yo kumva ko urubuga rw’abagore rufasha abashakanye kubana neza nta makimbirane yagiye kubagisha inama.

Nyirabakirisitu avuga ko bamusabye kujya mu rugo ntiyahukane ngo ate abana be nuko asubira mu rugo.

Mu gitondo nyuma yo gusubira mu rugo yabonye abagore babiri bari muri urwo rubuga baje mu rugo maze barabaganiriza we n’umugabo we.

Nsengiyumva Emmanuel nubwo yagiraga iyo myitwarire nawe yagaragaje ko umugore we yirirwa mu rugo nta murimo n’umwe akora ahubwo ategereza icyo umugabo yinjije mu rugo.

Uretse kudakora yanavugaga ko atita ku nshingano z’urugo harimo no kutita ku bana.

Nyuma yo kugaragaza amakosa ya buri ruhande,abibumbiye mu rubuga rw’abagore babagiriye inama barahinduka batangira kumvikana.

Uyu muryango wagendeye ku nama nziza bahawe maze batangira gukura urugo rwabo mu bukene dore ko baryaga bavuye guca inshuro mu mirima y’abandi.

Ati “Rwose kuva aho twiyambarije urubuga rw’abagore, batugiriye inama nziza zirimo kumvikana nanjye nshyira mu bikorwa ibyo umugabo yandeze bitagenda mu rugo.”

Kansayisa Valentine ni umwe mu bagore bari muri urwo rubuga rwiyemeje gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bagira inama abashakanye babanye mu makimbirane atangaza ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy’amakimbirane cyafashe intera ndende bashyizeho gahunda yo gukora ku wa kabiri no kuwa gatatu no kuwa gatanu.

Aba bagore bibumbiye muri uru rubuga bavuga ko inyisho bahawe zo gufasha ababanye nabi, kugira ngo bareke amakimbirane yo mu ngo nabo byabafashije kugira umubano mwiza n’abo bashakanye nk’uko Kansayisa akomeza abisobanura.

Muri izi nyigisho zo kwigisha abashakanye kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa banabigisha uburyo bashobora kurera abana babo batabakoreye ibikorwa by’ihohotera.

Ati “Ntabwo twigisha gusa ababanye nabi mu ngo tubigisha no kurera neza abana babo batabakoreye ihohotera.”

Mukaremera Alphonsine ahagarariye abagore bibumbiye mu rubuga rw’abagore mu Murenge wa Munyiginya atangaza ihohoterwa rigenda rigabanuka akurikije imibare bagenda bakira y’ababagana buri kwezi.

Avuga ko mu cyumweru kimwe bakiraga abagore bagera muri 15 bafite ibibazo byo gukubitwa n’abagabo ndetse bamwe bakabageraho bafite inguma abandi ari abafite ikibazo kijyanye n’imitungo.

Mu mwaka bamaze avuga ko umwaka washize bari bafite abagore bagera mu 1020 naho abagabo bagera muri 700.

Iyi mibare igaragaza ko abaturage bamenye neza akamaro ko kureka amakimbirane mu ngo zabo babikesha ubujyanama bw’abagore bibumbiye mu rubuga rw’abagore.

Madame Mary Barikungeri umuyobozi wa Rwanda women’s Network, avuga ko intego yabo ari iyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irikorerwa umugore.

Uru rubuga rw’abagore avuga ko ari umwanya wo gutangiramo ibitekerezo no kugira ngo abafite ihohoterwa babagane babagire inama kugirango babashe kubana mu mahoro.

Ati “Twasanze umutima udafite amahoro, ndetse n’ibyishimo udatekerea neza niyo mpamvu twashyizeho uru rubuga ngo rufashe abagore bahura n’ihohoterwa.

Si abagore gusa kuko n’abagabo nabo bahura naryo akaba ariyo mpamvu uru rubuga rubafa bose.

Ku mpande zombi ari umugabo n’umugore babafasha kubana neza no kumva ko urugo rurimo amahoro ari narwo rugo rugira iterambere.

Aha yumva nibashyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi bizafasha ndetse bikarandura amakimbirane mu miryango.

Barikungeri avuga ko abakeneye inama nibakomeza kubagana bazashobora kumvikana kuko abo bagore bibumbiye muri urwo rubuga bahawe amahugurwa yo gufasha abandi.

Madame Barikungeri avuga ko bazakomeza gufasha abaturage babaha inyigisho zibafasha kurandura ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Yasabye abagore gutinyuka bakarivuga bakariganira kugirango ricike burundu.

Rwanda women Net Work izakomeza iyi gahunda y’urubuga rw’abagore mu turere ikoreramo twa Gatsibo, Burera, Musanze, Kayonza, Rubavu na Nyabihu bakaba bazakomereza gahunda yo kurandura ihohoterwa mu miryango mu Ntara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka