Imana ngo niyo yashoboza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge

Itorero "Vivante" riravuga ko Imana yonyine ngo ari yo ikora ahatuma umuntu ashobora kureka ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwo mu Itorero 'Vivante' mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge no kwamamaza Yesu
Urubyiruko rwo mu Itorero ’Vivante’ mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge no kwamamaza Yesu

Umushumba muri "Eglise Vivante" akaba n’Umuvugizi waryo, Gatara Straton yabitangaje mu rugendo rwakozwe n’Urubyiruko rw’iryo torero, tariki ya 17 Ukuboza 2016.

Urwo rugendo rwari ruganije kwamamaza Yesu Kristo/Yezu Kristu no gushishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.

Pasteri Gatara yasabye abantu gushaka ubushobozi ku Mana, kugira ngo imigambi myiza umuntu yagira, harimo kureka ibiyobyabwenge, ibashe kugerwaho.

Agira ati "Ibindi byose ubwirwa hanze bikora ku bwenge, ku mibereho no ku mitekerereze, ariko iyo biciye ku Mana, yo ikora ku mutima kuko niho bizirikiye byose; ni ibikomere."

Akomeza avuga ko abantu bamwe bagira ibibazo bakiha ibiyobyabwenge kugira ngo babone amahoro, ngo barashakira ibisubizo ahatari ho.

Ati "Baratubaza twebwe abarokore icyo tubarusha hano ku isi, tukababwira ko tubarusha amahoro.

Imodoka nziza turazishaka, tukubaka amazu meza ariko ntitwabiboneramo amahoro tudafite Imana, bamwe ndetse barazubaka ariko ntibazibamo.

Nyamara abakiriye Yesu/Yezu nk’Umwami n’umukiza bafite amahoro, ndetse bafite ibyiringiro byo kuzabana nawe iteka ryose mu ijuru."

Umunyetorero wo muri Vivante abwiriza umuntu ku nzira, mu Mujyi wa Kigali
Umunyetorero wo muri Vivante abwiriza umuntu ku nzira, mu Mujyi wa Kigali

Itorero "Vivante" rirashingira ku Nkuru nzinza muri Bibiliya Yera yanditswe na Yohani1:17, hagira hati "Abamwemeye(Yesu/Yezu) bose yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana.”

Uwitwa Willy wabwirijwe n’abanyetorero ba "Eglise Vivante" ko yananiwe kureka ibiyobyabwenge ariko ngo azi impamvu.

Agira ati "Nagerageje kenshi kureka itabi n’inzoga biranyangira, kuko ntigeze nakira agakiza".

Uwitwa Ganza Chris avuga ko ari umukristo usanzwe utuye i Nyamirambo, yari ari muri siporo ariko ngo yageze ahitwa ku Kinamba aho abo mu Itorero Vivante bahereye urugendo berekeza mu mujyi wa Kigali, ngo arafashwa.

Agira ati "Abantu bararushaho gushaka iby’isi kurusha gushaka Imana; nyamara tuzajya tubisiga hano twese.”

Urubyiruko rugize Itorerero "Vivante" ruri mu bikorwa ngarukamwaka bizamara ukwezi, byo kwigisha abantu ibijyanye n’Imana binyuze mu biterane, amahugurwa, amarushanwa ya siporo, urugendo rwo kwamamaza Yesu/Yezu n’ibitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka