Icyaburaga ngo Umujyi wa Rwamagana ujyanishwe n’igihe cyabonetse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko igishushanyo mbonera cyaburaga ngo umujyi w’aka karere utangire kujyanishwa n’igihe cyabonetse, ku buryo kuwuvugurura bigiye gutangira.

Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Rwamagana
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rwamagana

Ni kenshi abatuye mu karere ka Rwamagana binubiye ko umujyi w’akarere ka bo udakura ku rugero rumwe n’indi mijyi mu Rwanda. Abazi uwo mujyi kera bemeza ko uri mu yambere mu Rwanda yari iteye imbere kubera ubucuruzi bwawukorerwagamo.

“Hano bahubatse mu 1934, ubucuruzi bwa ho bwari buteye imbere. Abarabu bari barahubatse ibikorwa, nyuma ya hano (i Rwamagana) bajya kubaka izaza ahitwa Karembo, bubaka Kabarondo, bubaka Kirehe, bubaka na Kiramuruzi. Mu 1933/4 abarabu batura hano i Rwamagana hari hakomeye, ariko reba uko hasigaye hameze ubu!”

Uku niko Rugwabiza Issa, umwe mu bageze mu zabukuru w’i Rwamagana yabisobanuye.

Abacuruzi ni bamwe mu bakunze kwinubira ko umujyi wa Rwamagana udatera imbere, ku buryo bamwe iyo bamaze kubona igishoro kinini, Rwamagana bayitera umugongo bakajya gukomereza ubucuruzi mu mijyi minini.

Fabrice Habanabakize agira ati “N’iyo urebye nk’i Kigali usanga mu bacuruzi bafite ubucuruzi bukomeye ku rwego rw’igihugu harimo abanya Rwamagana benshi, umuntu yakumva ko abonye amafaranga agahita afata icyemezo cyo kujya gukorera i Kigali”

 Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, avuga ko imbogamizi yatumaga uyu mujyi utajyanishwa n’igihe itakiriho, kuko icyaburaga ari igishushanyo mbonera cy’umujyi kandi ubu cyamaze kuboneka.

Nyuma yo kuboneka kwa cyo ngo mu mishinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/19, hashyizwemo imishinga minini ijyanye n’umujyi wa Rwamagana, uhereye ku mihanda ya kaburimbo, iya laterite, amatara, amazi n’ibindi bikorwaremezo.

Kakooza agira ati “Ni ibyo bintu by’ingenzi turi gukora kugira ngo duhindure iterambere ry’umujyi wacu, kandi mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere hazaba harahindutse byinshi mu iterambere ry’umujyi wa Rwamagana”

Umujyi wa Rwamagana ngo uzavugururwa werekeza mu gace katari gasanzwe karimo umujyi, ni ukuvuga mu duce twa Gishari na Nyarusange yo mu murenge wa Muhazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko agace kazwi nka Buswayirini ko kazakomeza kuba inkengero z’umujyi, kuko kuhagurira umujyi bishobora kugorana kubera kwimura abantu n’ibikorwa bisanzwe bihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndashima gahunda nziza zigerwaho muri Rwamagana ariko n’umurenge wa musha imihanda imwe nimwe irimo kugenda isibangana kandi imbaraga zacu nkabaturage haricyakorwa imihanda yose igatunganwa mumuganda waburi kwezi. Murakoze

Deo Cesar yanditse ku itariki ya: 23-08-2018  →  Musubize

Ni byiza ariko mushyizeho na "Investment opportunities" bifasha benshi kumenya imigambi yo kuhateza imbere itegurwa!

Twajya dushaka aba Investisseurs

Murakoze.

Celestin yanditse ku itariki ya: 26-07-2018  →  Musubize

Byaba byiza batekereje no ku murenge wa Muyumbu kuko naho ibyaho byatinze gusobanuka ku gishushanyo mbonera.

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 25-07-2018  →  Musubize

Batubabarire imvugo ibe ingiro nkibisanzwe umugi wacu utere imbere kd bizazamura ubukungu bwakarere kacu tutibagiwe nimibereho myiza yabagatuye

Eliab Nshimyumukiza yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Umugi wacu wasubiye inyuma KBS nibawuvugurure ubundi twibere muburyohe Paul kagame oyeeeeee

Semigaga yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Harakabaho leta y’uRwanda kubikorwa byiza barimo gukorera abaturage ba Ewamagana

MUKIGA VICTOR yanditse ku itariki ya: 22-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka