Ibyinshi mu byakemurwaga na Perezida Kagame byavugutiwe umuti

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko gahunda yo gukemurira mu ruhame ibibazo by’abaturage izagabanya ikibazo cy’ubwinshi bw’ibibazo byakemurwaga n’Umukuru w’Igihugu.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage mu ruhame yahereye mu Murenge wa Mukingo kuri uyu wa 8 Kamena 2016.

Abaturage babaza ibibazo byabo mu bwisanzure kandi mu ruhame, ubuyobozi bw'akarere bugafatanya n'inzego z'ibanze n'abaturage gushaka umuti.
Abaturage babaza ibibazo byabo mu bwisanzure kandi mu ruhame, ubuyobozi bw’akarere bugafatanya n’inzego z’ibanze n’abaturage gushaka umuti.

Ntazinda Erasme yavuze ko gahunda yari isanzweho yo gukemurira ibibazo by’abaturage mu biro yari ifite ingorane zo kudatanga umusaruro ugereranyije n’uboneka iyo abaturage bakemuriwe ibibazo byabo mu ruhame abayobozi babasanze iwabo mu cyaro.

Yagize ati “Gukemura ibibazo by’abaturage utageze aho byabereye byari bifite ingaruka yo guhora bigaruka kuko abaturanyi b’uwakemuriwe ikibazo batamenya uko byagenze bityo haza umuyobozi mushya na we akakizwa cya kibazo”.

Yakomeje avuga ko ibyo biboneka ahanini iyo haje umuyobozi wo mu rwego rwo hejura nk’Umukuru w’Igihugu.

Ati “ Icyo gihe yakizwa ibibazo byinshi kandi ibyinshi biba byarakemuwe ariko hakaba ikosa ry’uko ahanini biba bitarakemuriwe mu ruhame”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, aganira na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, aganira na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukingo.

Aganira na Kigali Today, Mayor Ntazinda yavuze ko kwegera abaturage hagamijwe kubakemurira ibibazo bijyanye na gahunda yo kubegereza ubuyobozi n’ubushobozi.
Rubongeka Juvenal, umwe mu baturage b’Umurenge wa Mukingo wakemuwemo ibibazo by’abaturage mu ruhame, yavuze ko iyi gahunda yo kubegera ituma badakoresha amatike bajya gushaka umuyobozi ubakemurira ibibazo.

Ati “ Gukemurirwa ibibazo iyo umuturage asanze abayobozi ku biro byatwaraga amafaranga menshi y’ingendo rimwe na rimwe akabura itike maze agahitamo kubana n’ikibazo.”

Gukemura mu ruhame ibibazo by’abaturage kandi, ngo bituma bagaragaza akarengane bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakorera bibwira ko ntaho umuturage azahurira n’umuyobozi wo kurwego rwo hejuru.

Muri gahunda yo gukemurira mu ruhame ibibazo by’abaturage muri Mukingo hakiriwe ibibazo mirongo itatu na bine kandi hafi ya byose bibonerwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

isabukuru nziza Imana ibahe umugisha

mucyo yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

isabukuru nziza Imana ibahe umugisha

mucyo Jean baptiste yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Ngo kwambara?ahubwo ngira ngo ntusobanukuwe naho yari ari ni mu misozi si mu niro si no mu nama kandi icyangombwa ni akazi si imyambarire! Mayor wavu songa mbere!

betty yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Imyenda ntacyo ibaye icyangombwa nuko ibyamujyanye yabikoze .
Bravo kuri Erasme

Umukecuru yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ni byiza bizatanga umusaruro.
Ariko kandi nta muyobozi w’akarere ukwiye kwambara kuriya imbere y’abaturage.

Umusaza yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka