Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu 12 byo ku Mugabane w’Afurika byamaze kwiyemeza gutanga umusanzu ungana na 0.2 ku ijana by’amafaranga bikura ku bicuruzwa byinjira muri ibyo bihugu.

Perezida Kagame yagaragaje aho amavugurura muri AU ageze
Perezida Kagame yagaragaje aho amavugurura muri AU ageze

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama y’ikigo cya Brookings, yigaga ku mpinduka mu mikorere y’Afurika yunze Ubumwe (AU), kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2017.

Perezida Kagame yavuze ko ari intambwe nziza ugereranije n’igihe iyo myanzuro imaze ifashwe. Yavuze ko icyo cyemezo cyatumye ibihugu birushaho kumenya akamaro ko kwigira kuko buri wese yifuza ko amafaranga yatanze acungwa neza.

Yagize ati "Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe ikora neza si inyungu kuri Afurika gusa, ahubwo ni kuri buri wese ku isi."

Perezida Kagame ni we washinzwe kuyobora itsinda rishinzwe gukora amavugurura y’Afurika yunze Ubumwe. Muri ayo mavugurura ayarangije gukorwa akanemezwa, harimo iryo kugira komisiyo idategereza inkunga ziva mu mahanga, ahubwo hakarebwa uko ibihugu bigize uyu muryango byayishakamo.

Ni aho havuye igitekerezo cy’uko buri gihugu cyajya gitanga umusanzu ungana na 0.2 ku ijana by’amafaranga gisoresha ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka