Huye: Umujyanama w’Akarere akurikiranyweho kudatanga amakuru ku mibiri yabonetse iwabo

Consolation Tuyishime wayoboraga urugomero rwa Rukarara VI, akaba no mu Nama Njyanama y’Akarere ka Huye, kuva ejo tariki ya 19 Gashyantare 2024 ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho kudatanga amakuru ku mibiri yabonetse iwabo.

Tuyishime uyu w’imyaka 38, ni umuhungu wa Séraphine Dusabemariya, umwe mu bari gukurikiranwa ku bw’imibiri 975 imaze kuboneka mu kibanza yari yarubatsemo no mu nkengero zacyo, mu isambu ya se Jean Baptiste Hishamunda ndetse no mu isambu y’umuturanyi witwa Médiatrice Uwimana.

Consolation Tuyishime arakekwaho kuba ari we wubakishije inzu ya nyina, ari na yo yabanje kugaragaramo imibiri mu Ukwakira 2023, bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubwo bacukuraga umusingi wo kubaka urugo rw’inzu, na yo yasenywe bikagaragara ko yubatswe hejuru y’imibiri itari mikeya.

Afunzwe nyuma y’uko ku itariki ya 15 Gashyantare 2024 yari yanditse asezera ku kuba mu Nama Njyanama y’Akarere ka Huye mu gihe agikorwaho iperereza.

Akurikiranyweho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kimwe na nyina Séraphine Dusabemariya hamwe na barumuna be Mariani na Marie Josée Uwabega, ndetse na Sekuru Jean Baptiste Hishamunda. Bari kumwe kandi n’abaturanyi Médiatrice Uwimana na Petero Habimana.

Baramutse bahamwe n’icyaha bagenerwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 ariko atarenze miriyoni.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hari abantu bagihisha amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Turasaba abantu ko batanga amakuru kugira ngo bifashe abacitse ku icumu kugira amahirwe yo gushyingura ababo mu cyubahiro.”

Aributsa kandi abantu bose ko guhisha, kudatanga cyangwa kuzimiza amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi uyazi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birakwiye ko abo bantu bahanwa ndetse bakaryozwa ibyo byose

Iranzi providence yanditse ku itariki ya: 23-02-2024  →  Musubize

Birakwiye ko bakurikiranwa ndetse nundi wese uzafatwa asibanganya ibimenyetso byaho Ababyeyi bacu bajugunwe kdi bagahanwa by’intangarugero.

Bizimana Claude yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Birakwiye ko bakurikiranwa ndetse nundi wese uzafatwa asibanganya ibimenyetso byaho Ababyeyi bacu bajugunwe kdi bagahanwa by’intangarugero.

Bizimana Claude yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka