Huye: Iyo urubyiruko rwigize n’igihugu kiba cyigize –PS Mbabazi
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Mbabazi Rosemary arasaba urubyiruko rwo mu Karere ka Huye guharanira kwishakamo ibisubizo, rukabyaza umusaruro amahirwe rufite rugamije kwigira.
Mu gihe yatangizaga ukwezi k’urubyiruko mu Karere ka Huye, ku wa 02 Gicurasi 2015, uyu muyobozi yongeye kwibutsa urubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu bityo rukwiye gukora neza kugira ngo rukiganishe heza, ruharanira kwigira kugira ngo n’igihugu kibashe kwigira.
Ati “Ibikorwa byose bakora bajye bumva ko aribo musingi wo kubaka iki gihugu. Bakore bagamije kwigira, babyaze umusaruro amahirwe abari iruhande, bihangire umurimo, biteze imbere, kuko iyo bigize n’igihugu cyose kiba cyigize”.
Niyonagira Francine, umwe mu bakobwa babyariye iwabo ubu kaba yiga gutaka mu ishuri ryigisha imyuga riri mu Murenge wa Kinazi, avuga ko akimara kubyara yahuye n’ibigeragezo birimo no gutotezwa n’abo mu muryango we, kugeza ubwo yumvaga yihebye.
Aho agereye muri iri shuri avuga ko afite icyizere ko ubumenyi azahakura buzamufasha kwiyitaho n’umwana we, hakiyongeraho no kuba iyo ari aha ku ishuri abasha kuganira n’abandi bakamuhumuriza.
Niyonagira avuga ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo iyo avuye kwiga ajya gucuruza imineke na avoka, bityo akabasha kubona icyo agaburira umwana we kandi nawe akiyitaho.
Ati “Ubundi kubera kwiga, urumva ko nko kubona isabune cyangwa agasukari ko guha umwana bigoye, gusa nanjye iyo mvuye kwiga ndangura nka avoka cyangwa imineke nkayizunguza, nkabonamo ako gasabune n’agasukari”.
Ni ku nshuro ya 3 ukwezi k’urubyiruko kuba. Mu Karere ka Huye kwatangirijwe mu Murenge wa Kinazi kukazanahasorezwa tariki 30 Gicurasi 2015. Muri uku kwezi, hazibandwa ku bikorwa birimo gusura amakoperative y’urubyiruko, kuremera abatishoboye, gusura ingo z’abana bibana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’ibindi.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|