Huye: Ihagarikwa ry’inkunga ziva hanze ntiryahagaritse ibikorwa byateganyijwe

Ivugururwa ry’ingengo y’imari rya Minisiteri y’imari n’igenamigambi riherutse kuba ryagabanyije ku ngengo y’imari y’Akarere ka Huye amafaranga agera kuri miriyoni 99. Icyakora, ngo ibi ntibizabuza ko ibikorwa byari biteganyijwe bikorwa.

Vedaste Nshimiyimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, avuga ko n’ubwo ku ngengo y’imari bari bateganyije havuyeho amafaranga angana kuriya, bitazababuza gukomeza ibikorwa bari bateganyije, uretse ko nta n’ibiziyongerwaho.

Muri rusange, aho aya mafaranga yagabanyijwe ngo ni ku bikorwa bimwe na bimwe bari bateganyirije amafaranga menshi mbere, hanyuma mu ishyira mu bikorwa bikagaragara ko ayo mafaranga agabanyijwe ntacyo byatwara.

Urugero ni nk’aho bari bateganyije amafaranga yo gutwara ibitabo bizakoreshwa mu mashuri, bikagaragara ko Minisiteri y’Uburezi yabyikoreye, amafaranga yari agenewe ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga nyuma bakaza gusanga byazakorwa n’ikigo cya RDB, hanyuma Akarere kakazishyura nyuma.

Icyakora, n’ubwo hari amafaranga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasanze atari ngombwa guha Akarere ka Huye, hari n’ibindi bikorwa aka Karere kaboneye inkunga ivuye mu bindi bigo nka NAEB, RLDSF, FARG.

Ku bw’ibyo hagereranyijwe ingengo y’imari yari yemejwe mu ntangiriro y’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 ari yo miliyari Icyenda na miliyoni hafi maganarindwi n’iyemejwe mu isubiramo ryayo ari yo miliyari Icyenda na miliyoni 596 amafaranga yagabanutseho angana na miliyoni 76.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka