Huye: IBUKA yahumurije abafite ababo bajugunywe aharimo gukurwa imibiri

Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), tariki 4 Gashyantare 2024 basuye aharimo kubera igikorwa cyo gushakisha imibiri u Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, mu rwego rwo gufata mu mugongo no guhumuriza Abarokotse Jenoside bo muri ako karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yereka abayobozi ba IBUKA aharimo gukurwa imibiri
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yereka abayobozi ba IBUKA aharimo gukurwa imibiri

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philibert, yatangarije Kigali Today ko mu nshingano uyu muryango ufite harimo kwegera no guhumuriza abarokotse no kubafata mu mugongo mu bihe nk’ibi.

Ati “Twafashe icyemeze cyo kugerayo tugahura n’inzego z’ubuyobozi bw’akarer, iz’umutekano n’inzego zitandukanye, ndetse tukunamira abazize Jenoside no gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994”.

Perezida wa Ibuka avuga ko kuboneka kw’iyi mibiri bitaturutse ku bushake bw’abatuye aho hantu, kuko byavuzwe n’umwe mu bubakaga urukuta mu gikari cy’iyo nzu, wacukuye umusingi akaza kubona imibiri ibiri abibwira ba nyiri urugo, bo bamusaba gukomeza gucukura akubaka.

Nyuma nibwo uyu mugabo wacukuraga umusingi ngo yubake urukuta, yafashe icyemezo abibwira abayobozi bakomeza gucukura basangamo imibiri myinshi, iki gikorwa kikaba kigikomeje.

Ati “Iyo mibiri yabonetse mu rugo rw’uwitwa Séraphine Dusabemariya, aho yarimo acukuza umusingi w’urugo, mu ruhande rwo hepfo y’inzu”.

Imyambaro abishwe bari bambaye
Imyambaro abishwe bari bambaye

Kuva tariki 2 Ukwakira 2023, kugera tariki 4 Gashyantare 2024 hatangira gucukurwa uyu musingi hamaze kuboneka imibiri igera kuri 719, hakaba hagikomeje ibikorwa byo gushaka iyindi.

Dr Gakwenzire avuga ko mu mibiri imaze kuboneka, hari abagiye bamenyamo abantu babo bagendeye ku bimenyetso bagiye babona birimo imyenda bari bambaye, n’ibindi bitandukanye byagiye bibagaragariza ko ari bamwe bo mu miryango yabo.

Ati “Umuryango IBUKA urasaba abantu kujya batanga amakuru, kugira ngo abarokotse Jenoside babashe gushyingura ababo mu cyubahiro kuko biri mu bibaruhura umutima”.

Dr Gakwenzire avuga ko gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu nzira nziza yo gukomeza kugera ku bumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, no kubaka ikizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ati “Ubumwe n’ubwiyunge burahari, buri no ku kigero cyiza, gusa gutanga amakuru ni imwe mu nzira nziza yo kuruhura imitima y’abarokotse batarashyingura ababo, tukaba dusaba abakibitse amakuru y’ahakiri imibiri kuyatanga bikadufasha kuyishyingura mu cyubahiro”.

Ibuka yasuye inafata mu mugongo abarokotse b'i Huye
Ibuka yasuye inafata mu mugongo abarokotse b’i Huye
Imbiri yakuwe mu rugo rw'umuturage
Imbiri yakuwe mu rugo rw’umuturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka