Huye: Bashishikarijwe kugabanya ubusitani bagahinga ibibatunga

Abatuye mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bashishikarijwe kugabanya ubusitani ahubwo bagahinga ibibatunga.

Minisitiri Dr Nsanzimana yitabiriye umuganda wibanze ku gutera ibiti
Minisitiri Dr Nsanzimana yitabiriye umuganda wibanze ku gutera ibiti

Hari mu gikorwa cy’umuganda w’ukwezi kwa Nzeri wabereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye, aharwanyijwe isuri hakanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri ha 15.

Ni igikorwa cy’umuganda banifatanyijemo n’abahanzi barimo Aline Sano, Chris Eazzy na Bushari bari baje i Huye muri MTN Iwacu Muzika Festival, ibirori bateganyaga gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yagize ati "Murabizi ko ibiciro biri hejuru ku isoko. Icyabikemura ni ukuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi. Turabasaba guhinga ubutaka bwose. Ni na yo mpamvu aho twakoreye umuganda hagenewe kuzashyirwa inganda, ariko igihe zitaraza ubu tuhakorera ubuhinzi."

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abatuye i Sovu kutagira ubutaka basiga budahinze
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abatuye i Sovu kutagira ubutaka basiga budahinze

Yunzemo ati “Namwe rero, ubutaka mutarabasha kubona icyo mubukoreramo, bwaba ari ubuzajyamo inganda, ubwo uzubakamo, n’ubwo wari waragize ubusitani wabugabanyaho ugahinga. Nidutera kandi dutere imbuto nziza, dukoreshe ifumbire kandi duhingire ku gihe.”

Abajijwe ubutumwa atanga ku bahinzi, nyuma y’umuganda, umuhanzikazi Aline Sano yagize ati “Ibiribwa biri guhenda, kandi kubera ko byabaye bikeya. Rero kugira ngo tubone ibyo kurya bihagije ni uko twarushaho kongera umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Niba uri umuhinzi, hinga byinshi, ariko nanone n’icyo ukora cyose kora cyane, kugira ngo nibikomeza no guhenda uzabashe kubona amafaranga yo guhaha.”

I Sovu mu cyanya cy'inganda hasibuwe imirwanyasuri
I Sovu mu cyanya cy’inganda hasibuwe imirwanyasuri

Abatuye i Sovu banashishikarijwe gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kandi batashye biyemeje kubikurikiza. Uwitwa Claude Ngezahayo wo mu Mudugudu wa Sovu yagize ati “Batugiriye inama yo gutera ibiti kugira ngo umwuka duhumeka ube mwiza, tunarwanye isuri. None rero, nitarutsa metero, nshyiraho igiti! Ntera metero, nshyiraho igiti.”

Minisiti w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana na we wari witabiriye uyu muganda, we yibukije abatuye i Sovu kwirinda kunywa inzoga nyinshi, ababishoboye bakazireka bakanywa ibindi nk’igikoma cyangwa icyayi, kuko uretse kuba inzoga zica ubuzima, zinatera ubukene n’imirire mibi mu miryango, aho usanga amafaranga yakaguze ibyo kurya yifashishwa mu kuzigura

Minisitiri w'ubuzima Dr Nsanzimana yibukije abantu ko inzoga zitangiza ubuzima gusa ahubwo zinatera ubukene
Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana yibukije abantu ko inzoga zitangiza ubuzima gusa ahubwo zinatera ubukene
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka