Huye: Barahugurwa ku ruhare rw’amadini mu iterambere ry’igihugu

Abakristo bo mu madini atandukanye akorera mu Karere ka Huye bitabiriye ibiganiro byateguwe na Arise and Shine International Ministries ifatanyije n’abafatanyabikorwa bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagaragarijwe ko uruhare rwabo mu iterambere ari ngombwa.

Aho abo bakiristo bari bateraniye ku rusengero rwa ADEPR rw’i Tumba mu Karere ka Huye kuva tariki 02/11/2012 bakangurirwe kugira uruhare muri gahunda za Leta zitandukanye.

Kwiteza imbere, kwihangira imirimo, uruhare rw’abanyamadini mu iterambere ry’ igihugu, uruhare rw’umuyobozi afashijwe n’Imana mu iterambere ry’igihugu, ni amwe mu masomo yagenewe guhabwa abitabiriye ibi biganiro.

Rev. Pasteur Patrick Mutware ni umuvugizi mukuru w’itorero New Life Church City mu Rwanda akaba anayobora umuryango Arise and Shine International Ministries.

Yagize ati “Burya gahunda za Leta ni gahunda z’Imana kuko n’ubutegetsi butangwa n’Imana. Na none kandi, isi ihagaze ku maguru atatu: ukwa politiki, uk’ubukungu ndetse n’uk’umwuka. Ni byiza rero ko urwego rw’amadini ruba ruhagaze neza, kugira ngo igihugu cyacu kitajegajega».

Pasteur Karekezi Jean, umushumba w’itorero ADEPR ururembo rwa Butare, yunga mu rya Pasteur Mutware avuga ko umukristo akwiriye kumva inyigisho z’itorero ariko akitabira n’ibindi bikorwa by’iterambere kugira ngo abashe gutera imbere, abana be babashe kwiga, n’ibindi. Kwiyunga n’abandi mu makoperative rero ngo ni imwe mu nzira yo kubimugezaho.

Ibi biganiro biganisha ku bufatanye hagati ya Leta n’amadini ngo ni ibyo kwishimirwa kuko bifite akamaro ; nk’uko byemezwa na Nshimiyimana Vedaste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye.

Yagize ati « abakristo bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubanisha Abanyarwanda, kubera babinyujije mu ijambo ry’Imana, bafite ububasha n’ubushobozi mu kubanisha Abanyarwanda no kubashishikariza ibikorwa by’iterambere».

Umuryango Arise and Shine International Ministries umaze imyaka 3 utangije gahunda y’ibi biganiro ku guhuza inyigisho z’amadini na gahunda za Leta. Ibi biganiro byabereye mu Karere ka Huye bizanakomereza no mu Turere twa Nyagatare na Gasabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka