Huye: Aharimo gushakishwa imibiri i Ngoma hamaze kuboneka 392

Nyuma y’uko tariki ya 21 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 ho mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hasubukuwe igikorwa cyo gushakisha imibiri kwa Séraphine Dusabemariya, biturutse ku yabonetse munsi y’urugo rwe mu kwezi k’Ukwakira 2023, tariki 30 Mutarama 2024, hari hamaze kuboneka 392.

Muri uru rutoki honyine, tariki 30 Mutarama 2024 hari hamaze gukurwa imibiri 182
Muri uru rutoki honyine, tariki 30 Mutarama 2024 hari hamaze gukurwa imibiri 182

Nk’uko bivugwa n’abakomeje gukurikiranira hafi iby’igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, mu isambu y’uwitwa Hishamunda, ni ukuvuga munsi y’urugo ndetse n’aho yahaye umukobwa we Séraphine Dusabemariya akahubaka, havuye imibiri 210.

Haherewe ku makuru yagiye atangwa, harimo n’ay’uko hari umudasso washatse kugura ikibanza mu rutoki rwo hepfo yo kwa Dusabemariya, akabwirwa ko hari aho atakubaka, muri uru rutoki na ho hamaze gukurwa 182, mu minsi ibiri gusa.

Amakuru ahari kandi ni uko muri kariya gace hashobora kuba hari n’indi mibiri itari mikeya, nk’uko byanavuzweho mu nteko y’abaturage yahateraniye tariki 30 Mutarama 2024.

Umwe mu bari bitabiriye iyo nteko witwa Vanessa Irikunze, uvuga ko hari musaza we witwa Musafiri, akaba umuhungu wa Hishamunda (umwe mu bana mama we yabyaranye na Hishamunda), yagize ati “Musaza wanjye uwo uvuka hano kwa Hishamunda, azi byinshi birenze. Tuvugana kuri telefone yarambwiye ati aho hose huzuye abantu.”

N’ikiniga yunzemo ati “Ndagira ngo muzamuzane, byibura yerekane hose. Aba muri Mozambique. Mwebwe muri gushakira hano, ariko hari n’ahandi hari abantu, benshi cyane.”

Yanifuje ko na Hishamunda ubwe yabazwa, kuko amakuru ayazi.

Uwitwa Ngabo we yatanze igitekerezo cy’uko hashyirwaho umurongo wo gutangiraho amakuru agira ati “Bayobozi, nabasabaga ko mwanshyiraho kode, umuturage akajya ayitangiraho amakuru ku buntu, ntibamumenye, kuko utanze amakuru bimugaruka.”

Ikindi cyifujwe muri iyi nteko ni uko haboneka abaturage bitanga ari benshi, mu gushakisha imibiri ahasigaye, kuko n’ubwo hari abakozi bakeya baba bashyizweho, ku bw’inkunga nkeya igenda itangwa n’abifuza gufasha muri iki gikorwa, n’abakorerabushake bakenewe.

Muri uru rutoki hari havuzwe imibiri none hari kubonekamo myinshi
Muri uru rutoki hari havuzwe imibiri none hari kubonekamo myinshi

Jean de Dieu Mbanjubugabo watanze iki cyifuzo yagize ati “Numva abaturage bari hano mu nteko baza bakadufasha, kuko imibiri iracyarimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye ko habaho kwiha gahunda mu masibo, iki gikorwa kigakorwa neza.

Yagize ati “Mu masibo no mu midugudu harebwa uko abaturage twajya dutanga umusanzu, kugira ngo iki gikorwa tucyiteho, kandi kizasoze neza.”

Naho ku bijyanye n’umurongo utishyurwa ku bashaka gutanga amakuru, ngo urahari, ni 4056.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka