Huye: Abanyarwanda baba muri Sénégal batanze Mituweli ku bantu 1000

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Sénégal ku bw’impamvu zitandukanye, batanze Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, yagenewe gufasha abantu 1000 batabashije kwirihira mituweli mu Karere ka Huye.

Abatuye muri Mukura bakiriye inkunga ya mituweli, bashimye abayibazaniye
Abatuye muri Mukura bakiriye inkunga ya mituweli, bashimye abayibazaniye

Ubwo bayashyikirizaga abo mu Murenge wa Mukura, ari na ho Akarere ka Huye kahisemo kuyatanga kuko ari ho bakiri inyuma mu kwishyura mituweli ugereranyije no mu yindi mirenge, abahagarariye bagenzi babo bari bazanye ayo mafaranga, bavuze ko ubu bushobozi bwavuye mu guhurira hamwe baganura.

Jacqueline Uwamwiza, umwe muri bo, yagize ati “Urumva aho tuba muri Sénégal tugira umuhango wo kuganura, noneho tukiyemeza kuganuza n’abandi. Mu bufatanye na ambassade yacu twiyemeje kwifashisha ubushobozi twegeranyije mu gufasha abantu kwishyura mituweli. Ni ubwa kabiri tubikora, umwaka ushize twabikoreye i Nyagatare.”

I Nyagatare ho bahatanze amafaranga yagenewe kwishyurira mituweli abantu ibihumbi bibiri, kandi ubu bushobozi bwose bugenda bwegeranywa n’Abanyarwanda baba muri Sénégal babarirwa muri 200, harimo abahaba ku bw’akazi ndetse n’abahatuye.

Abatuye mu Murenge wa Mukura bashyikirijwe mituweli barabishimye kuko ngo bari barabiburiye ubushobozi, kubera kugira imiryango minini irimo n’abana benshi.

Icyakora abaturanyi babo bo bavuga ko akenshi abananirwa kwiyishyurira mituweli bituruka ku makimbirane baba bafitanye, ari na yo atuma batabasha gushyira hamwe ngo babyare abo bashoboye kurera.

Bene abo kandi ngo usanga badasiba mu kabari nk’uko bivugwa n’uwitwa Jean Damascène Habumugisha.

Agira ati “Abo bagurira mituweli ubasanga mu tubari, kandi ni bo bigurira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yashimye ababashyikirije iyi mpano, anibutsa abatuye mu Murenge wa Mukura ko kuba batewe ingabo mu bitugu bigomba kubaha imbaraga, zo gutangira kwegeranya ubushobozi kugira ngo mu mwaka utaha wa mituweli uzatangira muri Nyakanga, bazabe baramaze kubona akwiye.

Meya Ange Sebutege (uri hagati), yeretse abatuye mu Murenge wa Mukura abahagarariye Abanyarwanda baba muri Senegal babahaye mituweli
Meya Ange Sebutege (uri hagati), yeretse abatuye mu Murenge wa Mukura abahagarariye Abanyarwanda baba muri Senegal babahaye mituweli

Yagize ati “Imirenge yo mu cyaro ibasha kwishyura mituweli 100%. Nko mu Murenge wa Karama bamaze kubigeraho, ariko mu Murenge wa Mukura bageze kuri 90% nyamara harimo n’igice cy’umujyi. Akenshi usanga babiterwa no gutegereza kubonera amafaranga icyarimwe, mu gihe ababigezeho bo batangira umwaka bizigamira igiceri uko babonye ikiraka.”

Yunzemo ati “Ni na yo mpamvu ubu dushishikariza abaturage bose kugira amatsinda babamo. Iyo yagiye mu itsinda, kubona mituweli biramworohera.”

Kuri ubu mu Karere ka Huye abamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza ni 95.9%, kandi hari 3% bamaze kwishyura ibice ku buryo hari icyizere ko mu gihe kitari kirekire umubare w’abamaze kwitabira uziyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka