Huye: Abakozi ba WASAC batanze Mituweli ku bantu 182

Abakozi b’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023 batanze ku mugaragaro amafaranga yagenewe kurihira Mituweli imiryango 59 igizwe n’abantu 182.

Abakozi ba WASAC bifatanyije n'abanyetumba mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023
Abakozi ba WASAC bifatanyije n’abanyetumba mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023

Hari mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023, bifatanyijemo n’abaturage bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ari na ho hari abagenewe izi mituweri batanze.

Gisèle Umuhumuza, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa WASAC, avuga ko batanze izi mituweli mu rwego rwo kwegera abafatabuguzi babo, ariko na nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere, bukabereka ko mu byo bafasha mu mibereho myiza y’abanyehuye harimo no gutanga mituweri ku bakennye cyane.

Agira ati “Ubundi buri gihembwe tugerageza kwegera abafatabuguzi bacu, tukagera n’aho serivisi zacu zitaragera. By’umwihariko muri uyu mwaka, twari twaratangiye kwifuza ko twazajya tujya mu miganda, amashami yacu hirya no hino akifatanya n’inzego z’ibanze, abagenerwabikorwa tukabegera, tukumva ibibazo byabo, ariko na none tukanafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe.”

Bakoze umuganda wo gusibura imihanda y'imigenderano ndetse no guhanga imishya
Bakoze umuganda wo gusibura imihanda y’imigenderano ndetse no guhanga imishya

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko abagenewe izo mituweli ari ababaruwe mu Tugari twa Cyarwa na Cyimana, kandi ko ari abo bigaragara ko batabasha kuzigurira.

Ati “Umuturage wese tumubwira ko mituweli ari uruhare rwe. Ariko tuzi ko hari abafite intege nkeya, kubera impamvu imwe cyangwa iyindi y’ubuzima. Ni yo mpamvu tureba abanyantege nkeya kurusha abandi, ba bandi batabasha gukora akaba ari bo duha ayo mahirwe.”

Akomeza agira ati “Ariko abandi bose basigaye hazabaho guhanga imirimo tukanabahuza n’abikorera ku giti cyabo, kugira ngo na bo babashe kuba babasha kwigurira mituweli.”

Gutanga mituweli i Huye byajyaniranye no gutaha ku mugaragaro ivomero WASAC yubatse mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Cyarwa, watujwemo imiryango 46 y’abarokotse Jenoside bakennye, bakaba bawumazemo umwaka.

Meya Ange Sebutege na Gisèle Umuhumuza, batashye ku mugaragaro ivomero ryubakiwe abatuye mu Mudugudu w'Agasharu
Meya Ange Sebutege na Gisèle Umuhumuza, batashye ku mugaragaro ivomero ryubakiwe abatuye mu Mudugudu w’Agasharu

Abagejejweho amazi byarabashimishije, kuko n’ubwo ijerekani bazajya bayigura amafaranga 20 bitangana n’ijana batangaga ku bayabazaniye mu kabande baturiye.

Alphonsine Nibagwire, Mutwarasibo muri uyu mudugudu ati “Nubwo twatujwe aha tugahabwa ibigega bijyamo amazi y’imvura, kubona ayo kunywa byari ikibazo. Abatujwe ahangaha abenshi ni abakecuru bafite ubumuga batewe na Jenoside, ku buryo kujya kuzana amazi mu kabande bitari byoroshye.”

Kugeza ubu mu Karere ka Huye amazi meza amaze kugezwa ku baturage 86%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka