Hatahuwe abakoresha amazi ya miliyari zikabakaba 9RWf WASAC itishyuza

Umugenzuzi w’imari ya Leta yatahuye ko hari abantu n’ibigo bakoresha amazi abarirwa ikiguzi cya miliyari zikabakaba 9RWf buri mwaka kandi ntibishyure.

Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta
Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta

Ibi byamenyekanye ku gicamunsi cyo kuwa 03 Gicurasi 2017 ubwo umugenzuzi mukuru w’imari ya leta (auditor general), Obadiah Biraro yagezaga ku Nteko ishinga Amategeko icyegeranyo cy’uko inzego zinyuranye zakoresheje amafaranga zihabwa mu misoro y’abaturage mu mwaka wa 2015/2016.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’umugenzuzi bwatahuye ko buri mwaka Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) gisakaza amazi ku bafatabuguzi banyuranye, ariko kikaba hari abo cyishyuza ayo mazi n’abandi batishyuzwa.

Abo batishyuzwa bose hamwe bakoresha 42% by’amazi yose WASAC iba yatunganije, bityo akayabo ka miliyari zikabakaba icyenda (8,600,000,000RWf) abo bafatabuguzi bakayaryamaho uko umwaka utashye.

Icyegeranyo cy’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta kigaragaza kandi ko no mu bigo bishinzwe ingufu n’amashanyarazi (EUCL na EDCL bya Rwanda Energy Group) harimo uburangare, gupfusha ubusa no gusesagura ibikoresho n’umutungo bifite agaciro ka miliyari 18RWf.

Aha harimo 17% by’amashanyarazi yose EUCL ifite ariko ngo akaba ahombera mu miyoboro iyageza ku bafatabuguzi kubera uburangare bwa EUCL.

Ayo akaba afite agaciro ka miliyari 16.2RWf ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 500RWf bimaze imyaka itanu bibitse kandi hari aho bikenewe gukoreshwa.

Ibi byose ngo uretse kuba ari ibiteza igihombo kandi abaturage baba batanze amafaranga ngo bitunganywe, Obadiah Biraro avuga bifite n’izindi ngaruka zitarabarirwa agaciro.

Izo ngaruka zishingiye ku kuba abaturage batabona serivisi baba bakeneye kandi batanzeho amafaranga yabo binyuze mu ngengo y’imari ya leta igenera ibyo bigo.

WASAC, REG, Kaminuza y’u Rwanda na RAB bari ku isonga mu guhombya leta

Ubucukumbuzi bw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bwageze mu nzego za leta 139, bwasanze ibigo bya WASAC, REG ishinzwe iby’ingufu, Kaminuza y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ari bo bari ku isonga mu gukoresha nabi umutungo no gusesagura.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta yagejeje ku nteko ishingamategeko raporo y'ibyavuye mu bugenzuzi
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagejeje ku nteko ishingamategeko raporo y’ibyavuye mu bugenzuzi

Mu gihe mu Rwanda hari inganda z’amashanyarazi 33, ubu ngo zirindwi muri zo ni zo zikora zonyine kandi nazo zikoreshwa ku gipimo cya 50%, bivuze ko zitanga amashanyarazi angana na kimwe cya kabiri cy’ayo zagombaga gutanga.

Ibi byose ariko ngo bikaba REG irebera, na bimwe mu bikoresho byagombaga gukoreshwa ngo izo nganda zikore bikaba bimaze imyaka myinshi bibitswe mu bubiko, bimwe byaratangiye kwangirika.

Kaminuza y’u Rwanda yo yavuzweho gukorera mu kajagari kandi yarahurijwe hamwe ngo ibibazo bigabanuke.

Nk’ubu ngo iyo kaminuza yahurijwe hamwe kugira ngo abiga bimwe bajye baba hamwe, nyamara hari miliyoni 764RWf zihabwa abarimu zitwa ko ari iz’ingendo igihe bava hamwe bajya kwigisha ahandi kandi ngo amashami yigisha bimwe yarahurijwe hamwe.

Hari kandi miliyoni 201RWf zihabwa abarimu ngo baba bigishije amasaha y’ikirenga kandi hari abandi barimu 116 bakora amasaha make ugereranyije n’ateganijwe kuri buri mwarimu.

Iyi kaminuza kandi ngo ntabwo irabasha kwereka umugenzuzi uko yakoresheje amafaranga asaga miliyari 64RWf kuko uburyo ibisobanura ngo butizewe burimo ibihimbano.

RAB yagaragaje kurangarana imbuto

Muri RAB ho hagaragajwe ibibazo birimo kurangarana ibikoresho, imbuto n’amafumbire, kurigisa ibiribwa no gutonesha.

Umugenzuzi mukuru w’imari y’igihugu yavuze ko hari toni 694 z’imbuto zifite agaciro ka miliyoni 347RWf zahawe abantu batazwi.

Hari kandi imbuto z’ibigori n’ibihwagari n’ingano bifite agaciro ka miliyoni 314RWf ngo zatangiye kubora kuko zimaze imyaka itanu ziteretse ahantu hamwe, bisa no kuba ntacyo zateganirijwe gukoreshwa.

Umugenzuzi yavuze kandi ko hatahuwe abacuruzi RAB yahaye inguzanyo ya miliyoni 250RWf ngo bajye kurangura imbuto hanze y’igihugu, bazigeza muri RAB ikongera ikabishyura nk’aho bayigemuriye.

Kugeza na n’ubu abo bantu ntirabishyuza, hamwe na miliyari 11RWf zatanzwe mu mafumbire zikaba zitarishyuzwa.

Icyegeranyo cy’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, cyibanze ku bigo 14 ari byo WASAC, REG (EUCL & EDCL), RAB, RDB, REB, RBC, RTDA, WDA, UR, RGB, RRA, RURA, RCS na NAEB, ibyo bigo byonyine byakoresheje amafaranga angana na 60% by’ ingengo y’imari ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Biratangaje biranababaje cyane ibi bingo abayobozi babyo Iyo bashyizwe kuriyi myanya batangaza amashuri bize ukumva aribikwiye iyo habonetse ik igihombo uhita wibaza Ibyo yize bikakuyobera ikindi Iyo ayamakosa agaragaye wamuyobozi akaguma kuyobora bisobanuye iki? Izi miriyari zakabaye zikoresha mutundi turere tutarageramo amazi umuriro none naho byageze nigihombo mbega viziyo 2020 weeeee umugire amahoro numutekano

Ntabareshya Jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-05-2017  →  Musubize

tuge rwose twumva cyangwa dusobanuze ibiturengeje ubumenyi nge ndi umukozi wa EUCL kuba ingufu zihombera mu miyobobo uzi icyo bivize wowe wandika iyi nkuru cyamgwa uravuga wuzuza urupapuro npnese igeze kuri 17% ivuye kuri kanagahe?

ff yanditse ku itariki ya: 4-05-2017  →  Musubize

yewe nagahomamunwa muri ur,mbese bahomba gute? igihe abakozi badahembwa bamaze amezi abiri.
abayobozi bayo barananiwe ni begure.ibintu barabizambije aho kubikemura.Rubingisa egura

wwww yanditse ku itariki ya: 4-05-2017  →  Musubize

Tuzirikane ko uyu arumutungo wabanyarwanda bose kuko aya mafaranga yatanzwe nabanyarwanda andi azishyurwa nabanyarwanda

kizito Musafiri yanditse ku itariki ya: 4-05-2017  →  Musubize

Kizito we, byibura wowe ubonye icyo uvuga, njyewe nifashe kumunwa numiwe, burya u Rwanda ruba rwarabaye nka USA (kuko rufite chance zo kuba agahugu gatoya), iyo rugira abantu bahangayikishwa gusa no kuruteza imbere!!!NDUMIWE NEZA NEZA

Mugisha yanditse ku itariki ya: 4-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka