Hashize imyaka 5 basiragira ku mafaranga y’ibibanza bambuwe

Abaturage 269 bavuga ko bamaze imyaka itanu bishyuza Akarere ka Nyagatare amafaranga batanze bagura ibibanza,nyuma bakabyamburwa n’Akarere katabahaye ingurane.

Borudero bavuga ko bishyuriyeho amafaranga y'ibibanza.
Borudero bavuga ko bishyuriyeho amafaranga y’ibibanza.

Kayitesi Cartas umwe muri aba baturage avuga ko mu 2012 baguze ibibanza n’akarere, kakabaha ibibanza mu Mudugudu wa Mirama ya mbere. Ariko hashize igihe bababwiye ko babimurira ahandi, nyuma yo gutanga aho bari beretswe mbere kugira ngo hubakwe hoteli yitwa EPIC.

Kayitesi avuga ko akarere kabimuriye ahandi mu Mudugudu wa Gihorobwa, ariko umuturage" nyiraho"nawe arahabirukana avuga ko akarere kavogereye ubutaka bwe.

Agira ati “Twavuye Mirama, aho batujyanye umuturage aratwirukana ngo akarere ntikamuhaye ingurane y’ubutaka bwe, imyaka 5 irashize amaso yaheze mu kirere. Twabuze ibibanza tubura n’amafaranga yacu.”

Kimwe na bagenzi be, Kayitesi avuga ko amafaranga batanze atari inkunga bahaye akarere cyangwa umuturage, ko bagomba kuyasubizwa hariho n’inyungu.

Ati “Twafashe inguzanyo ya banki, twishyuye twongeyeho inyungu, ucuruza ibihumbi 500Frw mu myaka itanu yakabaye yarayabyaje inyungu nyinshi. Si inkunga ni badusubize amafaranga yacu n’inyungu yayo.”

Kayitare Didas umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko bakirimo gukusanya imibare y’abishyuye ibibanza bakaba batarabihabwa.

Ati “Kugeza uyu munsi turakusanya imibare yabo. Iyo mibare nimara kuboneka tuzabahamagaza bose dufate umwanzuro kuri icyo kibazo.”

Avuga kandi ko hari ababonye ibibanza bagera ku 9, kuri ubu bari gufahswa no kubona ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka