Hari abatiyandikishaho ubutaka kubera ibihumbi 30RWf bakwa

Bamwe mu baturage bo muri Kamonyi bavuga ko kubura amafaranga yo kwishyura mu ihererekanywa ry’ubutaka bituma batunga ubutaka butabanditseho.

Bmwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko ibihumbi 30RWf basabwa gutanga mu ihererekanyabutaka ari menshi
Bmwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko ibihumbi 30RWf basabwa gutanga mu ihererekanyabutaka ari menshi

Aba baturage bavuga ko ibihumbi 30RWf bagomba kwishyura mu guhererekanya ubutaka ari menshi ku buryo atabonwa n’uwo ariwe wese.

Ababyeyi baha abana iminani bavuga ko kubona ayo mafaranga kandi nta sambu bagurishije bishobora bake, abandi bagahitamo gutuza abana mu masambu atabanditseho; nkuko Rusizana Fabien wo mu murenge wa Rukoma abisobanura.

Agira ati “Umuntu aba yahahaye umwana ku buntu ariko bakamwaka amafaranga kandi ntaho yayakura. Ubwo rero duhitamo kubyihorera yabona uko yubaka akubaka ahatamwanditseho.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thaddee ntiyemeranywa n’abo baturage. Avuga ko ibyo bidakwiye kuba urwitwazo kuko kubaka inzu bihenze kurusha ikiguzi cy’ibyangombwa.

Agira ati “Buriya rero nubwo bavuga ngo ibihumbi 30RWf ni menshi, ku muntu ugiye kubaka inzu ya miriyoni imwe, ebyeri cyangwa eshatu, kumva ko ibyo bihumbi 30 aribyo bigiye kubabera umutwaro, ntabwo nemeranya na bo.

Ahubwo hari abashaka gukora ibya kera bakumva bakoresha iminani ya bo uko bashaka, aho kubahiriza amategeko y’ubutaka”.

Muyombano Silvain, umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo, nawe ahamya ko yagiye ahura n’abaturage bamugejejeho ikibazo cyo kutagira ubushobozi buhagije bwo kwishyura Serivise z’ubutaka.

Agira ati “Abaturage bakunze kutubaza impamvu serivisi zishyurwa kimwe mu mijyi no mu cyaro. Tugenda dukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye, harimo Minicofin (Minisiteri y’imari), uturere kugira ngo tuzarebe ko ayo mafaranga yajyana n’ubushobozi bw’abaturage.”

Kuva tariki 8 kugera 12 Gicurasi 2017, mu Karere ka Kamonyi hari kubera ubukangurambaga ku mikoreshereze y’ubutaka mu cyumweru cyiswe “Land week”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose mu kwishyuza umusoro w’ubutaka bwawe harmo akarangane. Kubona ufite ubutaka bufite ubuso bwa 20m x 10 m(kandi muri iki gihe abo barahari), arihishwa kimwe n’ufite 100m x 100 m cg 300m x 500m cg birenze bishyura umusoro ungana, ntibikwiye. Abayobozi bari bakwiye gushyira mu gaciro bakabyigaho, kuko abafite duke baharenganira. Abayobozi mu nzego zose zihagarariye abaturage mbaye mbashimiye uko bazita kuri icyo kibazo kandi n’imana izabashima kuba bashyira mu gaciro.

Sylvestre Ntilivamunda yanditse ku itariki ya: 11-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka