Hari abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda bamaze amezi abiri badahembwa
Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda badakorera kuri kontaro (Sous Statut), bagiye kumara amezi abiri nta mushahara bahabwa kandi ntibasobanurirwe impamvu.
Aba bakozi bavuga ko baheruka umushahara w’ukwezi kwa kabiri, none bigeze ku itariki ya 24 Mata batarahembwa n’ay’ukwa gatatu. Bavuga ko ahubwo ubu bakabaye bitegura guhembwa ay’ukwa kane.
Kuwa Gatanu tariki 22 Mata 2017, Pudence Rubingisa, umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, yari yavuze kuri terefone ko bamaze kohereza amafaranga (OP: ordre de payement) kuri banki.
Yari yanasezeranyije abakozi ko bitarenze tariki 26 Mata, n’imishahara y’ukwa kane izahita igezwa ku bakozi.
Icyakora, abakozi ba Kaminuza bavuganye na Kigali Today kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata, bavuze ko umushahara utaragera kuri konti zabo.
Pudence Rubingisa, umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko imishahara y’abakozi itinda bitewe rimwe na rimwe nuko amafaranga ashyirwa ku ma konti y’abakozi avuye kuri konti ya iri muri banki nkuru y’igihugu (cash flow).
Biterwa kandi ngo no kwibeshya gato muri sisiteme, bituma basabwa gukosora, igihe na cyo kikaba gitambuka.
Agira ati "Ntibyoroshye gukora imishahara y’abantu barenga 2000 ngo haburemo kwibeshya igihe cyose."
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Kereka niba imishahara barayohereje kuyandi ma compte atari ayacu ariko nta mishahara turabona ahubwo mukoze mudutabarize...
babahembe sabo gusa naba
masuku barira ayo kwarika
Abigisha muri DTP ( iyakure) bo babuze ayo bacira n’ayo bamira. Contract zabo zarangiye December 2016. No ne ntibararahembwa Frw yabo guhera mu kwezi kwa karindwi 2016. Kandi bigisha abarimu bo muri za secondarires bashaka guhabwa diplome ya A1. Birababaje. Abanyamakuru mukomeze muvugire abantu batari guhabwa imishahara yabo.