Harashakwa uburyo abatanga amakuru kuri ruswa bakwiyongera

Imibare itangwa na Transparency International Rwanda (TI) yerekana ko abatanga amakuru kuri ruswa bagenda bagabanuka aho kwiyongera ngo ihashywe burundu.

Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire avuga ko hagomba gukorwa ubukangurambaga butuma abatanga amakuru kuri ruswa biyongera
Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire avuga ko hagomba gukorwa ubukangurambaga butuma abatanga amakuru kuri ruswa biyongera

Byagaragarijwe mu kiganiro kijyanye no gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, cyabaye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2016.

Muri icyo kiganiro byagaragaye ko ruswa mu Rwanda igihari kandi n’amayeri yo kuyaka no kuyitanga agenda ahindagurika.

Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire avuga ko hakenewe ubukangurambaga mu baturage ngo bashyire ingufu mu gutanga amakuru kuri ruswa.

Agira ati “Umubare w’abantu batanga amakuru kuri ruswa uracyari hasi cyane kuko ari 15% gusa. Ikibabaje ni uko imibare igenda igabanuka buri mwaka aho kuzamuka.

Hakenewe rero imbaraga za buri wese ngo abatanga amakuru kuri ruswa biyongere bityo amakuru n’ibimenyetso biboneke, abakekwaho ruswa bakurikiranwe.”

Inzego zitandukanye z'ubuyobozi zari zitabiriye ibyo biganiro zagaragarijwe ko hagomba gukorwa ubukangurambaga ruswa igacika
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zari zitabiriye ibyo biganiro zagaragarijwe ko hagomba gukorwa ubukangurambaga ruswa igacika

Raporo ya TI yerekana ko muri 2011 abatanga amakuru kuri ruswa bari 19%, muri 2012 baba 17.4%, muri 2013 baba 14.3%, muri 2014% baba 25%, muri 2015 baba 18.1% naho muri 2016 ni 15.4%.

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Immaculée avuga ko impamvu gutanga mamakuru kuri ruswa bigenda bigabanuka ari uko bamwe mu bakayatanze nabo baba babifitemo inyungu.

Agira ati “Abikorera bapiganirwa amasoko ya Leta bemeza ko mu masoko 10, umunani aba yaratanzweho ruswa.

Iyo hagize ugira icyo avuga kuri iyo ruswa, abatanga amasoko bose baramukomanyiriza ngo agira akarimi kandi nta kimuvaho, bityo bagatinya gutanga amakuru.”

Akomeza avuga ko hari n’abatinya gutanga amakuru kuri ruswa kuko kubona ibimenyetso bigorana cyane bagahitamo kubyihorera.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko mu mezi 12 ashinze, mu Rwanda hatanzwe ruswa ingana na miliyari 35.5Frw, ikaba yaratanzwe n’abantu bagera kuri miliyoni n’igice.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ahabwa igihembo kubera ko akarere ayoboye kabaye aka mbere mu gihugu mu kurwanya ruswa
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ahabwa igihembo kubera ko akarere ayoboye kabaye aka mbere mu gihugu mu kurwanya ruswa

Iki kiganiro cyasojwe hatangwa ibihembo ku turere twitwaye neza kurusha utundi mu kurwanya ruswa.

Akarere ka Gisagara kaje imbere n’amanota 70%, Gasabo ya kabiri 69.5%, Huye iya gatatu 69% naho Burera iherukira utundi na 20%.
300#news#30

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

harahantu mfitibimenyetso byuko habayeruswa arko nabuzuko mbahamagarape kndi mfite facts zibigaragaza

alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2018  →  Musubize

Hari igihe umenya abariye ruswa ukabura uwo wizeye wabibwira ahubwo mutwibutse telephone twahamagaraho tuzabahe amakuru menshi ya ruswa

To transparency international

Muragijimana Ange Robert yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka