Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Senateri Mucyo

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana azize urupfu rutunguranye tariki ya 03 Ukwari 2016.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yihanganishije umuryango wa Senateri Mucyo
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yihanganishije umuryango wa Senateri Mucyo

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatanze ubu butumwa abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2016.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ibabajwe n’urupfu rwa Senateri Jean de Dieu Mucyo wakoreye cyane u Rwanda, twihanganishije umuryango we.”

Minisitiri w'Intebe abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Senateri Mucyo
Minisitiri w’Intebe abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Senateri Mucyo

Ubu butumwa buje nyuma y’ubw’Inteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena, nayo yasohoye itangazo rifata mu mu gongo umuryango wa nyakwigendera.

Jean de Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye ubwo yagwaga ku masikariye yo ku Nteko Ishingamategeko bakihutira kumujyana kwa muganga ku bitaro byitiriwe Umwami Fayscal ariko agahita yitaba Imana.

Nyakwigendera yakoze imirimo ikomeye nyumaya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Muri Gicurasi 2015, Mucyo yatorewe kwinjira muri Sena, akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri izo nshingano.

Uyu mugabo w’imyaka 55 akomoka mu Ntaray’Amajyepfo, Akarereka Huye. Asize umugore n’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa.

Umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro ugomba kuba muri iki cyumweru ariko igihe ntikiratangazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imana imuhe iruhuko ridashira kandi imurindire n’umuryango we

nahimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

yakoze neza.Imana imwakire mubayo.

Muhirwa Placide yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka