Guverineri Mureshyankwano yaburiye abayobozi bakijenjeka mu kazi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yabwiye abayobozi bo muri iyo Ntara kureka ibyo kujenjeka bagakora ubukangurambaga mu baturage bakitabira gahunda za Leta.

Guverineri Mureshyankwano avuga ko kujenjeka mu kazi byarangiye
Guverineri Mureshyankwano avuga ko kujenjeka mu kazi byarangiye

Yabitangaje ubwo yagiranaga inama n’abayobozi b’uturere n’ab’imirenge bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 08 Nzeli 2017.

Muri iyo nama yari igamije kurebera hamwe ibyazamura imibereho myiza y’abaturage, hagaragajwe ko Amajyepfo ari yo afite ubwitabire bwa mituweri buri inyuma ugereranije n’izindi ntara.

Mituweri imaze kwitabirwa ku rugero rwa 60.8% mu Ntara y’Amajyepfo, mu Burengerazuba bageze kuri 66,3%, mu Majyaruguru 71.1% naho Uburengerazuba 66.5%.

Hagaragajwe kandi ko mu mirenge iza inyuma y’iyindi mu bwitabire, Akarere ka Nyaruguru gafitemo umunani.

Abayobozi b’imirenge bose basabwe gushyira imbaraga mu bukangurambaga, ku buryo mu gihe cy’icyumweru kimwe nta na hamwe abaturage bazaba bafite ubwitabire bwa mitiweri buri munsi ya 66%.

Guverineri Mureshyankwano yagize ati “Mu gihe cy’icyumweru, uzaba ataragera ku mpuzandengo twihaye, Meya utazamuhana njyewe nzamuhana.

Kuba hari imirenge ifite ubwitabire bw’100%, iyo baturanye bahuje imibereho ikiri hasi, bigaragaza ko ikibazo atari ubukene ahubwo ari ubukangurambaga.”

Dr Mukabaramba yabwiye abayobozi ko batagomba guhutaza umuturage
Dr Mukabaramba yabwiye abayobozi ko batagomba guhutaza umuturage

Ibihano bizahabwa abayobozi bakora nabi harimo kumwandikira agatanga ibisobanuro no guhabwa amanota make kubera iyo mikorere ye, bikaba byamuviramo no kwirukanwa.

Yavuze kandi ko nta muyobozi ukwiye guhabwa amanota meza anamuhesha ibihembo (bonus) kandi iwe hari ibitagenda neza. Yunzemo ati “Si urwenya, kujenjeka byararangiye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba yibukije abayobozi ko gusabwa kwihutisha ubwitabire bwa mituweri bitavuga guhutaza abaturage ngo bagurishirizwe imitungo cyangwa ngo bafungwe.

Yahamagariye abayobozi b’imirenge yo mu Majyepfo gufatira urugero ku Karere ka Gisagara gafite ubwitabire buri hejuru kuko kari ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu n’ubwitabire bwa 75.5%.

Muri Gisagara ngo nta rindi banga uretse kuba amafaranga ya mituweri atangirwa mu bimina.Muri Gisagara ngo nta n’ikibazo cy’imirongo yo guhinduza amakarita (validation) ihaba kuko abayobozi b’ibimina ari na bo bahinduza amakarita y’abanyamuryango.

Iyo nama yitabiriwe n'abayobozi b'uturere n'ab'imirenge bo mu Ntara y'Amajyepfo
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere n’ab’imirenge bo mu Ntara y’Amajyepfo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramytse! muri iyi nkuru ndagirango ntange ibitekerezo kubintu 2:icya 1 nicyo gushima Akarere ka Gisagara kumwanya mwiza gafite muri Mutuelle ,utundi turere natwo tuzakigireho. Icya 2 ndavuga kuri content y’inkuru:maze iminsi nsoma I kuru mubinyamakuru bitandukanye ndetse NIYI irimo nkibaza niba abanyamakuru bazandika niba ari abanyamwuga kubera amakosa aba AZIRIMO ukagirango ntibazi ikinyarwanda pe.nkanagaya abayobozi b’ibyo bitangazamakuru bareka inkuru zikajya on public babibona URUGERO muriyinkuru murebe uko intara zikurikirana muri mutuweli Intara y’IBURASIRAZUBA NTIRIMO AHUBWO UBURENGERAZUBA MWABWANDITSEMO INSHURO 2 NKIBAZA NIBA UWABYANDITSE YARI AHIMIRIJE,umuyobozi se we wabihaye umugisha ngo bijye on public!!!!mwikosore kuko ibi mwandika bigaragara ku isi hose.PLZ NTIMUNYONGE IGITEKEREZO CYANJYE KUKO UMUNTU NI UGIRWA INAMA THEN AKIKOSORA.murakoze

alisa yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Turashimira umuyobozi w’akarere kacu Ku nama atugira tunishimira umwanya turiho kandi dukomeza kongera imbaraga kugirango dukomeze kwesa imihigo

ndoreyaho jean claude yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka